Abasirikare 36 bakuru bashoje amahugurwa yo kuba indorerezi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi

Abasirikare bakuru (officiers) 36 baturutse mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, Malawi na Australia bashoje amasomo bahabwaga mu rwego rwo kubagira indorerezi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi by’umuryango w’abibumbye (UN).

Lt.Gen. Charles Kayonga, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, asoza ayo masomo kuwa gatanu tariki 08/06/2012 muri Rwanda Military Academy i Nyakinama, yabwiye abahawe ayo masomo ko bagomba kurangwa n’indangagaciro mu butumwa bazajyamo bwo kubungabunga amahoro ku isi.

Indangagaciro nizo zigomba kugaragara mu bikotwa byo kubungabunga amahoro ku isi bitabaye ibyo ntabwo ibikorwa byo kubungabunga amahoro byashoboka; nk’uko Lt.Gen. Charles Kayonga yabisobanuye.

Yakomeje ababwira ko bagomba kurengera inyungu z’umuturage aho bazaba bari hose babungabunga amahoro ku isi, bakitanga kandi bakamenya icyabajyanye muri ubwo butumwa.

Ni ku nshuro ya mbere ayo masomo atangiwe muri Afurika. Ayo masomo yatanzwe ku nkunga y’igihugu cya Australia. Ibyo bigaragaza ubufatanye ndetse n’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Australia; nk’uko umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yabisobanuye.

Kuba u Rwanda rwakira amahugurwa nk’ayo bifite akamaro gakomeye kuko rufata iya mbere mu kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi. U Rwanda rugendera ku mateka yarwo kugira ngo ruhindure amateka mabi yaranze umuryango w’abibumbye (UN) nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Brig. Joseph Nzabamwita yabitangaje.

Amasomo yitwa UN Military Observers Course yitabiriwe n'abasirikare bakuru 36 barimo 22 bo mu Rwanda.
Amasomo yitwa UN Military Observers Course yitabiriwe n’abasirikare bakuru 36 barimo 22 bo mu Rwanda.

Capt. Flora Kwizera uturuka mu gihugu cy’u Burundi, umwe mu bahawe amasomo yo kuba indorerezi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi yavuze ko ayo masomo azamufasha cyane mu gihe azaba agiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Yakomeje avuga ko ayo masomo bahawe azagirira akamaro gakomeye ibihugu byo mu biyaga bigari bikunze kurangwamo intambara. Abahawe ayo masomo benshi baturuka muri ibyo biguhugu mbere yo kujya kubungabunga amahoro ahandi ugomba kubanza ukayabungabunga aho utuye; nk’uko Capt. Flora Kwizera yabitangaje.

Ayo masomo bahawe yitwa “UN Military Observers Course”. Mu gihe kingana n’ibyumweru bitatu yamaze, abayahawe bize uko bagomba kwitwara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi ndetse n’uko bagomba kwitwara baramutse bahuye n’ingorane.

Abasirikare bitabiriye ayo masomo barimo 22 bo mu Rwanda, babiri bo mu Burundi, babiri bo muri Kenya, babiri bo muri Uganda, babiri bo muri Malawi na batandatu bo muri Australia.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka