Abasirikare 35 bashoje amasomo abategurira kurushaho kuba abanyamwuga
Abasirikare n’abapolisi 35 barangije amasomo bari bamazemo ibyumweru 28 i Nyakinama mu karere ka Musanze, aho bigaga mu bijyanye no kuyobora abasirikare ku rugamba, ibijyanye gufata ibyemezo, gufata ibyemezo, ibirebana n’akazi ko mu biro n’ibindi.
Nk’uko byasobanuwe na Col. Didace Ndahiro ukuriye abarimu bigisha mu ishuri rya gisirikare RDF Command and Staff College, ngo kamwe mu kamaro ko kwigisha abasirikare amasomo nk’aya ngo bituma bagabanya umubare w’abagira ibyo byo kubura ubuzima igihe cy’urugamba.

Ati: “Inyungu ni nyinshi. Ufata igihe kinini wigisha kugirango uzagabanye imfu mu ntambara, iyo abantu batize uba wongera za mfu. Ariko noneho harimo no gucunga umutungo wa gisirikare, kuyobora abasirikare ndetse nabo ubwabo bakizamura mu bumenyi.”
Major Frank Karisa, umwe mu barangije aya masomo, avuga ko azatuma barushaho kuba abanyamwuga, haba igihe bakorera mu biro cyangwa bakajya hanze yabyo.

Avuga kandi ko ikintu aya masomo yabafashije we n’abagenzi we ari ukubaha ubumenyi mwuga kandi ngo n’ubundi nicyo baje bakeneye.
Agira :”Nari nsanzwe nyobora abasirikakari nabayoboraga neza ariko noneho iyi ni inyongera kugira ngo mbashe gutunya inshingano zanjye.”
Major Kalisa, umusikari wahize abandi avuga ko ibanga yakoresheje ari uburyo umuntu yumva ibintu n’uburyo asubiza.
Iri ni isomo rimwe muri abiri atangwa n’iki kigo iryo aba basirikari barangije ryitwa “intermediate commandant course” iyi aka ari inshuro kane ibaye ariko ikaba ari inshuro ya mbere iri shuri rihinduye inyito.
Abitabiriye aya masomo bagerage kuri 35 bakaba barize ibyumweru 24 bose barangije batsinze. Mu byo bize harimo ibirebana n’intambara , kuyobora abasirikare, gufata ibyemezo, kwiga uburyo bwo guhitamo inzira mu ntamabara no gucunga neza umutungo wa girikare.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|