Abasirikare 31 bakuru mu ngabo z’igihugu bazamuwe mu ntera

Abasirikare 31 bakuru mu ngabo z’igihugu bagiye bazamurwa mu ntera zitandukanye hakurikijwe amapeti bari basanzwe bafite, nk’uko byatangajwe na Brigadien General Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’Ingabo z’igihugu.

Iri tangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 13/04/201, rivuga ko umukuru w’igihugu akaba n’umuyobozi w’Ikirenga w’Ingabo, Perezida Paul Kagame ariwe wabazamuye mu ntera.

Abasirikari babiri Karake Karenzi na Patrick Nyamvumba bagizwe aba Lietenant general bavuye ku mapeti ya General majors bari basanzwe bafite.

Naho abandi batandatu barimo Sam Kanyemera Kaka, Kamanzi Mucyo, Alex Kagame, Augustin Turagara, Jacque Musemakweri na Mubarak Muganga bagirwa aba General Majors bavuye ku mapeti ya Brigadien Generals.

Abandi basirikare 16 bazamuwe ku ntera ya Colonel bagashyirwa kuri Brigadien General ni George Rwigamba, Joseph Nzabamwita, Andrew Kagame, Damali Muzungu, Emmy Ruvusha, Aloys Muganga, Charles Karamba na Albert Murasira,

Hari kandi Emmanuel Bayingana, Innocent Kabandana, Dr.Charle Rudakubana, Johnson Hodari, Laurent JJ Mupenzi, Vincent Gatama, Gacinya Rugumya. Naho abari lietenant Colonel bazamutse kuba colonel ni 7 barimo Francis Mutiganda, Emmanuel Rugazora, Fred Muziraguharara, Vincent Nyakarundi, Silas Udahemuka, Kakira Rwakabi na Happy Ruvusha.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Congratulations kuri Bose bazamuwe muntera, ndabyishimiye Cyane baba barabiharaniye, kandi ndashimira president wacu igikorwa nkiki kindashyikirwa.

Nina Doreen yanditse ku itariki ya: 12-01-2018  →  Musubize

NANGE .NDASHAKAKUBA,INGABOYIGIHUGU

TANGANYIKA.MANASSE yanditse ku itariki ya: 2-10-2017  →  Musubize

nkeneye kongera kureba agafoto ka mugenzi wanje wazamuwe muntera ruvusha emmy ,kuko ntarunva iyinkuru nari namurose kandi ndamukunda caneeeeeeeeeee

lisala yanditse ku itariki ya: 12-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka