Abashoramari mu miturire barahurira mu nama i Kigali
Abashoramari banini mu by’imiturire bagiye guhurira mu nama izabera i Kigali, igamije ku bahuza no kubereka amahirwe ari muri Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi nama yateguwe n’ikigo gikora ibijyanye no kugura no kugurisha amazu, Cytonn Investments Management Limited, izaba ihuriyemo abayobozi n’abakora mu ishoramari ry’imiturire muri aka karere mu rwego rwo gusakaza ibyo bakora.

Edwin Dande, umuyobozi w’iki kigo atangaza ko kuba baje gukorera mu Rwanda ari amahirwe kuri bo yo gufasha abashoramari baho kubona inyungu ziturutse mu ishoramari, cyane cyane Abanyarwanda baba hanze bifuza kuhashora imari cyangwa mu karere.
Agira ati “Twishimiye gutangiza ibikorwa byacu mu Rwanda kugira ngo twongerere amahirwe abashoramari bo mu Rwanda. Abo dukorana muri Cytonn nabo bazagira uruhare mu gufasha Abanyarwanda baba hanze gushora imari yabo mu Rwanda no mu karere.”
Iyi nama izaba kuri uyu wa gatatu tariki 12 Ugushyingo 2015, izakurikirana n’indi izabera i Kampala muri Uganda nayo izaba igamije kwagura ishoramari mu miturire muri aka karere.
Cytonn Investments Management Limited ibinyujije mu kindi kigo cyayo, Cytonn Diaspora, iherutse gufungura ishami muri Leta ya Washington D.C muri Amerika. Nabyo byakozwe mu rwego rwo kwegereza Abanyafurika baba muri Amerika amahirwe yo gushora imari iwabo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi nama ije ari ingirakamaro reka tuyibyaze umusaruro
Murakoze kutugezaho iyi nama y’ishora mari mumiturire. nti mwatubwiye iraberahe? sangapi? igisabwa niki kugirango umuntu ayigemo!! MFITE IBIBANZA NKENEYE UWO TWAFATANYA BIKUBAKWA
murakoze
muhikira Hodari
0786586399
0727586399
Murakoze kutugezaho iyi nama y’ishora mari mumiturire. nti mwatubwiye iraberahe? sangapi? igisabwa niki kugirango umuntu ayigemo!! MFITE IBIBANZA NKENEYE UWO TWAFATANYA BIKUBAKWA