Abashomeri mu Mujyi wa Kigali ngo babarirwa hagati ya 7%-10%
Mu kiganiro Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yagiranye na radiyo ya Kigali today, KT Radio 96.7FM ,kuri uyu wa30 Mata 2015, yavuze ko Ubuyobozi bw’uyu mujyi bukomeje ingamba zo kurwanya ubushomeri bubarirwa hagati ya 7%-10% by’abari mu kigero cyo gukora bawutuyemo.
http://www.ktradio.rw/Mayor Ndayisaba yavuze ko Umujyi wa Kigali usanzwe ufite gahunda zitandukanye zo kurwanya ubushomeri, ariko ngo impamvu ikigero kitagabanuka byihuse, ni ukubura amakuru n’ubumenyi byafasha abashaka akazi guhita bakabona, ndetse no kuba hari benshi ngo bakomeje kuza gushaka imirimo bavuye mu zindi ntara.

Yagize ati ”Turabara hagati ya 7%-10% by’abatarabona imirimo. Mu gushakisha umuti w’icyo kibazo, twashyizeho ikigo gihuriramo abashaka akazi n’abashaka abakozi ku Kimisagara; abantu kandi bakaba bahaherwa amahugurwa ku buryo bakwitegura kujya mu ipiganwa ry’akazi cyangwa kukihangira.”
Avuga kandi ko ikigo icyo kigo cyitwa "Kigali Employment Service Center" kinafite urubuga rwa internet, aho umuntu wese wifuza amakuru ajyanye n’umurimo cyangwa uburyo yawihangira, ngo ashobora kujya arusura, ndetse ngo hari abamaze kwigeza ku bikorwa by’indashyikirwa babikesheje urwo rubuga.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga kandi ko bukomeje gushashakisha ibigo byakira abantu bataragira ubumenyi buhagije bwo guhita batangira imirimo, mu rwego rwo kubamenyereza gukora umurimo unoze; aho ngo hamaze kuboneka ibigo 25 byiganjemo iby’abikorera.
Bitewe n’uko umushomeri aba ashaka amafaranga mu buryo bwihuse, benshi ngo ntibishimira gutinda mu kwimenyereza imirimo cyangwa ubukorerabushake baba bashakiwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, nk’uko uwatanze igitekerezo mu kiganiro yabisobanuye.
Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Umujyi wa Kigali (n’ahandi mu gihugu) mu gushakira umuti ikibazo cy’ubushomeri, ni umuryango w’abanya-Canada witwa Digital Opportunity Trust (DOT), na wo uvuga ko uha urubyiruko rusoza amashuri akazi ko gutinyura no kwereka abandi ahari amahirwe yo kugira icyo bakora.
Mu kiganiro “Ubyumva ute” cya KT Radio, Umuyobozi wungirije wa DOT-Rwanda, Nzeyimana Emmanuel wari kumwe na Mayor wa Kigali, yavuze ko kugera mu mwaka wa 2017 bazabonera imirimo urubyiruko rurenga 7,500 rutabashije kurangiza kaminuza, ndetse ngo bazanakomeza gufata abarangije kaminuza bakora umurimo w’ubufashamyumvire.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko yishimiye imikorere y’Ikigo cya Kigali Employment Service Center, asaba ko cyakomeza gukora ibishoboka byose kikakira abantu benshi, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubushomeri.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
turabyemera ntituzategereza imirimo kuri leta tuzayishakira ark rwose ubuse arashaak kuvuga ko bagerageja bagaha abantu 90% akazi?, keretse niba avuze ko wenda n abakora imyuga y uburaya nayo ari akazi ark ninabyo da ntawabihakana
lblnyoma byanyu blzashlra:lyo uvuga gutyo uba ubeshya abanyarwanda?mwaretse gushungera abanyarwanda tuzl aho ubushomerl butugeze:waglrango nlmwe mwlze mwenylne
rya techinica bavuze!! Ejo Minister Judith yavuze ko abashomeri muri kigali ari 12%, none mayor ngo ni 7% ???? ibi ni ibiki kweri?? ese murabeshya bande tuyobewe ukuri???