Abashoje igihano basabwe kwirinda insubiracyaha kuko byababera bibi kurushaho

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yatangije
inyigisho ku bagororwa b’abagore bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari gafi gusoza igihano bahawe n’inkiko.

Abagore 53 bari hafi kurangiza ibihano ku bw'ibyaha bya Jenoside batangiye kwigishwa
Abagore 53 bari hafi kurangiza ibihano ku bw’ibyaha bya Jenoside batangiye kwigishwa

Izo nyigisho zatangirijwe mu Igororero rya Nyamagabe kuri uyu wa 21 Gicurasi zikazamara iminsi icumi.

Zagenewe abagore 53 bari hafi kurangiza ibihano, guhera ku basigaje amezi atandatu gusubza hasi.

Mu butumwa yageneye abatangiye guhabwa inyigisho, Marie Alice Kayumba Uwera, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, yabasabye kongera gutekereza ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’umukoro bafite mu kuzabanira neza abo bazasanga harimo imiryango yabo ndetse n’abo bakoreye ibyaha.

Yagize ati "Turabasaba kutazakora isubiracyaha nk’uko twagiye tubibona. Mu Igororero rya Nyamasheke ubwo twari muri gahunda nk’iyi mu kwezi gushize, umwe muri bo yatubwiye ko yari yakatiwe imyaka 15, arayirangiza, arataha, hanyuma akora ibyaha bigendanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bamukatira imyaka 18, aragaruka. Ati ubu ndi hano ngiye kumaramo imyaka 30, harimo n’iy’ubuginga nishyiriyeho."

Yanabibukije ko bazasanga ibintu byarahindutse, bakaba bagomba kuzakora ku buryo bagendana neza n’abo basanze.

Ati "Abagabo twarababwiye ngo muzasanga umugore yaraguze inka cyangwa inzu. Ntuzavuge ngo inzu yanjye cyangwa inka yanjye kuko kera byose byari iby’umugabo. Uzavuga ngo inka yacu, inzu yacu. N’abagore ni kimwe. Niba warasize umwana mutoya, ubu yarakuze, arifatira ibyemezo. Uzamenye uko uzabana na we. "

Basabwe kuzitwara neza
Basabwe kuzitwara neza

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, we yabibukije ko igihe bamaze mu Igororero ari igice kinini cy’ubutabera gifasha mu gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kuko mu mateka y’u Rwanda hari igihe cyageze ubutabera ntibutangwe bikaza kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi, bagizemo uruhare.

Ati "Uwabireba neza yabona ko cya gice cy’ubutabera kitari cyaratanzwe kugira ngo amasomo aboneke, bigatuma mugira nyine uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, none mukaba muri hano."

Yunzemo ati "Inyigisho zibategura gutaha muzazishyireho umutima n’ubwenge kugira ngo igice mugiye kuzamo na cyo muzabashe kukinyuramo neza. Nimudukenera turahari. Iyi ni intangiriro ibaduha, kugira ngo n’igihe muzaba mwaje muzabe muzi uburyo mushobora kutwegera, tugafatanya kubaka igihugu cyacu."

Igororero rya Nyamagabe rifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa ibihumbi bitatu, ariko kuri ubu irimo abagera ku 1799, harimo abagabo 294 bahari kugira ngo babashe gufasha mu mirimo isaba ingufu, kuko iri gororero ryagizwe iry’abagore guhera muri 2014.

Meya Hildebrand Niyomwungeri
Meya Hildebrand Niyomwungeri

Kuri 53 bari gutegurwa kuzabana neza n’abo bazasanga iwabo, harimo 10 bamaze kurangiza ibihano bari bategereje izi nyigisho. Muri bo, 33 bari basanzwe mu Igororero rya Nyamagabe, naho barindwi baturutse mu rya Nyarugenge (Mageragere), bane baturuka mu rya Musanze naho icyenda baturuka mu rya Ngoma.

Iki cyiciro gikurikiye icy’abagabo cyahuguriwe mu Igororero rya Nyamasheke guhera ku itariki ya 18 Werurwe kugeza ku ya 18 Mata uyu mwaka.

Uwera yasabye abari gutegurwa gutekereza ku mukoro bafite mu kuzabanira neza abo bazasanga
Uwera yasabye abari gutegurwa gutekereza ku mukoro bafite mu kuzabanira neza abo bazasanga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka