Abashinzwe uburenganzira bwa muntu muri Madagascar basuye ikigo ngororamuco cya Nyagatare
Iyo abana bagejejwe imbere y’ubutabera bagasoreza ibihano mu ikigo ngororamuco, bahigira ubumenyi bwinshi bubafasha mu mibereho yabo igihe basubijwe mu miryango.
Ibi ni ibyatangarijwe mu ruzinduko rw’abashinzwe ubutabera n’uburenganzira bwa muntu bo mu gihugu cya Madagascar, bari bayobowe na Comiseri ushinzwe imibereho myiza no kugorora mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS aho basuye ikigo ngororamuco kiri mu karere ka Nyagatare.
Izi nzobere mu butabera n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zaturutse mu gihugu cya Madagascar, zatambagijwe ahantu hatandukanye hagiye hakorerwa imirimo myinshi harimo aho abo bana bigira, aho bidagadurira ndetse naho barara.
Banasobanurirwaga imvo n’imvano y’icyo kigo ndetse na bimwe mu bikorwa bakorera abo bana mbere y’uko barangiza ibihano byabo bagasubizwa mu miryango baba baraturutsemo.
Ndwanyi M.Grace, umuyobozi w’iki kigo ngororamuco avuga ko abana baharererwa bahabwa ubumenyi butandukanye kugira ngo bizabafashe igihe barangije ibihano byabo basubijwe mu buzima busanzwe.
Ikindi ngo aba babasuye bakaba batangajwe n’uburyo abana bafashwe n’uburyo biga imyuga itandukanye.
Uwari uyoboye izi ntumwa zo mu igihugu cya Madagascar, RAKOTO Niaina Lucien, avuga ko intego nyamukuru yatumye basura iki kigo ari ukwiga uburyo u Rwanda rubasha gufasha abagororwa kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ikigo ngororamuco cya Nyagatare cyashinzwe n’urwego rushinzwe infungwa n’abagororwa RCS hagamijwe ko abana badakomeza kuvutswa uburenganzira bwabo.
Iki kigo cyashinzwe mu mwaka wa 2009, kikaba cyakira abana bari hagati y’imyaka 14 na 18 baba barakoze ibyaha nk’ubujura, ihohotera rishingiye ku igitsina no kunywa ibiyobyabwenge.
Kugeza ubu abana bagera ku 126 nibo bari muri iki kigo batararangiza ibihano byabo.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|