Abashaka gutera u Rwanda barantindiye - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yijeje ko umutekano w’Abanyarwanda urinzwe bihagije, ku buryo ngo uwagerageza kuwuhungabanya atamenya “ikimukubise”.

Umukuru w’Igihugu yatangaje ibi mu ijambo ryo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 22, aho yaje no kubisubiramo mu kiganiro yahise agirana n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mata 2016.

Perezida Kagame yavuze ko umutekano w'Abanyarwanda urinzwe kandi ko uwagerageza gutera u Rwanda yagira ingorane.
Perezida Kagame yavuze ko umutekano w’Abanyarwanda urinzwe kandi ko uwagerageza gutera u Rwanda yagira ingorane.

Yagize ati ”Njya numva mu baturanyi ngo hari abaribwaribwa ngo bashaka gufasha interahamwe gutera u Rwanda. Uwampa ngo babigire vuba, rwose ndaribwaribwa; ariko bamwe barabizi ko bitazabahira, ngira ngo ni na cyo kibatinza. Gusa uwampa ngo babigerageze”.

Perezida Kagame avuga ko bitashoboka ko abashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda babigeraho, gusa ngo icyo bagerageza ni ugusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati ”Ariko wenda bazagera rimwe baduhe uburyo tubereke icyo tuvuga; nibagire baduhe uburyo -tubone aho duhera; uwagerageza guhungabanya ibyo tumaze kubaka mu myaka 22 ishize; abo mwumva bizengurutsa imipaka mu bihugu by’abaturanyi cyangwa bagira gute, biratinze ngo bakore ibyo bifuza gukora, ntabwo bamenya icyabakubise”.

Perezida Kagame yakomeje yizeza Abanyarwanda ko umutekano wabo urinzwe, akabasaba gukomeza gukorana umurava, bagasigasira iterambere ryamaze kugerwaho ndetse bakaribyaza umusaruro.

Hari mu kiganiro n'abanyamakuru.
Hari mu kiganiro n’abanyamakuru.

Umukuru w’Igihugu kandi yasubije abanyamakuru ibibazo bitandukanye, birimo ikijyanye no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ngo bitujuje ubuziranenge ndetse bigurishwa ku giciro gihanitse. Yavuze ko ikibazo kigomba gukemurwa no gukora byinshi kandi bigahabwa ubuziranenge.

Perezida Kagame kandi yagize icyo avuga ku kibazo cy’abaterezwa cyamunara nyuma yo gusaba imyenda mu mabanki; aho ngo abenshi babiterwa n’uko bakoresha amafaranga icyo batayasabiye cyangwa bakayakoresha nabi.

Urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ku rwego rw’igihugu, rwahereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko rugera kuri Stade Amahoro, ahari hateraniye imbaga y’Abanyarwanda n’inshuti zabo.

Ibitekerezo   ( 8 )

nuzabigerageza ntazabigeraho

yvonne yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

SUBWO UWO NUMUYOBOZI KOKO UFITE IGENGABITEKEREZO

PIERRE yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

twosubira inyuma tukaraba igituma abo hambere bashinze onu/ue/oua/cpgl/obka/comesa/eac/bad/ciegl... vyoduha icirwa. l’union fait la force. twiyumvire kazoza/abuzukuru bacu.
izina ni makobero kuko niho ntomenyekana.

mazoyacelestin alias makobero yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

ntaho bahera nabobarabizi

fidele yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

Ibyo nukuri bazibeshye ushaka gusubiza urwanda aho rwavuye ntibyamuhira pe uzagerageza azaba yiyanze ntibakishuke bisa nko kwikirigita ugaseka

Nyirigira norbelt yanditse ku itariki ya: 10-04-2016  →  Musubize

@Kiki: Kuko icyo abicanyi bashaka ari uko twatera mbere bakabigira urwitwazo ko icyo dushaka ari intambara. Reka bazibeshye baze kuko urwango burya rukoresha ibidakorwa.

Ted yanditse ku itariki ya: 10-04-2016  →  Musubize

Uwiteka natabare nk’umwami w’amahoro.Abadutuka rwose twe turabasengera kuko Uwiteka azajya adukingira.Kandi nizere ko bazagezaho bamenya ukuri.

Vincent yanditse ku itariki ya: 10-04-2016  →  Musubize

Kuki twategereza guterwa?

urwanda ntiruterwa ruratera.

kiki yanditse ku itariki ya: 10-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka