Abasenyewe n’imyuzure bashyikirijwe inkunga y’ibiribwa n’amabati

Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR), tariki 24/04/2012, yashyikirije inkunga y’ibiribwa n’amabati abaturage basenyewe amazu n’imyuzure bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanama.

Toni 13 z’ibigori na toni 6,5 z’ibishyimbo zahawe imiryango igera kuri 265 yasenyewe n’imyuzure ubu igicumbikiwe n’abaturanyi babo. Ibi biribwa bigenewe gutunga aba baturage mu gihe cy’ukwezi mu gihe bagishakisha uburyo bakongera kwitunga.

Hatanzwe toni 13 z'ibigori na toni 6,5 z'ibishyimbo
Hatanzwe toni 13 z’ibigori na toni 6,5 z’ibishyimbo

Amabati 1000 yatanzwe na World Vision na yo yashyikirijwe akarere ka Musanze nako kazayashyikiriza abaturage basenyewe igihe bazaba bamaze kuzamura amazu yabo ageze mu gihe cyo gusakarwa. Ubuyobozi bw’Uturere buzashakira abaturage aho bashobora gutura hadashobora kwibasirwa n’ibiza.

MIDIMAR iri kugura amabati agera ku 11.000 yo guha abasenyewe n’imyuzure batishoboye mu turere 3 (Musanze, Rubavu na Nyabihu), aho buri muryango uzagenerwa amabati 45.

Uretse ibiribwa, abasenyewe n'umwuzure baranahabwa amabati bazasakarisha amazu
Uretse ibiribwa, abasenyewe n’umwuzure baranahabwa amabati bazasakarisha amazu

Imvura iherutse kugwa mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu yateje imyuzure yahitanye abantu 5, isenya amazu 265 ndetse n’andi mazu agera kuri 504 arangirika, na hegitari 876 z’ibihingwa nazo zirangirika.

Nyuma y’ibi biza, Croix Rouge y’u Rwanda yatabaye abagezweho n’ingaruka zabyo ibaha ibikoresho by’ibanze byo mu rugo, birimo ibikoresho byo gikoni n’ibiryamirwa.

Pascaline Umulisa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka