Abasenateri batangiye umwiherero i Rubavu
Abagize umutwe wa Sena batangiye umweherero w’iminsi itatu mu karere ka Rubavu. Umwiherero watangiye uyu munsi ugamije kubahuza bakiga ku ngamba zatuma bagira akarusho mu kazi bakora.
Perezida w’umutwe wa Sena, Dr Ntawukuriryayo Jean damascene, atangaza ko umwiherero abaturage bawufitemo inyungu nyinshi kuko bagiye kurushaho kwegerwa bagatanga ibitekerezo by’ibyo bifuza.
Ntawukurirwayo yagize ati “Bamwe mubagize umutwe wa Sena baracyari bashya muri ako kazi. Ni ngombwa ko bigira hamwe uburyo bagomba gukora akazi neza bagakomereza aho bagenzi babo basimbuye bagereje.”
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
sena y,urwanda irakora pe
Sena ni urwego rukomeye kandi rufite ingufu mu gufata ibyemezo mu mwiherero turabasaba ko bafata ingamba zihamye bigana ibyemezo Sena y’Amerika ijya ifata.