Abasenateri bashya batandatu barahiriye imirimo mishya bashinzwe

Abasenateri bashya batandatu barahiriye kuzuzuza inshingano bahawe, imbere y’Umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru. Perezida Kagame yabasabye gukorana umurava n’ubwo inshingano bahawe ziremereye.

Prof. Chrysologue Karangwa, Zephyrin Kalimba, Consolee Uwimana, Margaret Nyagahura, Charles Uyisenga na Jeanne d’Arc Mukakalisa nibo ba senateri bashya bagiye kwinjira mu Nteko ishinga amategeko.

Mu ijambo ryamaze iminota itarenga itanu, Perezida Kagame yatangaje ko yishimiye kubashyira muri iyo mirimo mishya bahawe, anabizeza ubufatanye buturutse mu nzego zose za Leta.

Abasenateri bose nyuma yo kurangiza gukora indahiro. (Photo: PPU)
Abasenateri bose nyuma yo kurangiza gukora indahiro. (Photo: PPU)

Yagize ati: “Turanabizeza ko n’abo musanze biteguye kubakira no gufatanya namwe, bityo ngo mukomereze izo nshingano aho abo musimbuye bari babigejeje.

Ndizera rero ko ibyangombwa bijyanye n’izo nshingano byumvikana, tugakomeza guharanira inyungu twese hamwe mu bwuzuzanye igifitiye u Rwanda akamaro”.

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko nubwo inshingano ziremereye, ariko iyo hari ubushake biroroha.

Hon. Zephyrin Kalimba, Hon. Chrysologue Karangwa, Hon. Jeanne d' Arc Mukakalisa bari kurahira. (Photo: PPU)
Hon. Zephyrin Kalimba, Hon. Chrysologue Karangwa, Hon. Jeanne d’ Arc Mukakalisa bari kurahira. (Photo: PPU)

Uretse Charles Uyisenga na Jeanne d’Arc Mukakalisa bashyizweho n’ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda, abandi basenateri bane barahiye (Prof. Chrysologue Karangwa, Zephyrin Kalimba, Consolee Uwimana, Margaret Nyagahura) bashyizweho na Perezida wa Repubulika.

Abashyizweho na Perezida basimbuye Dr Joseph Karemera, Seth Esri Kamanzi, Henriette Umulisa and Teddy Gacinya. Naho abashyizweho n’ihuriro ry’imitwe ya politiki basimbuye Agnes Mukabaranga and Juvenal Sebishwi.

Hon. Charles Uyisenga, Hon. Consolée Uwimana, Hon. Margaret Nyagahura nabo barahira. (Photo: PPU)
Hon. Charles Uyisenga, Hon. Consolée Uwimana, Hon. Margaret Nyagahura nabo barahira. (Photo: PPU)

Prof. Chrysologue Karangwa yayoboye ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi (IRST), yayoboye kaminuza nkuru y’u Rwanda na KIST mbere yuko ayobora komisiyo y’igihugu y’amatora.

Kalimba yabaye umupolisi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nyuma yahoo aza gushinga umuryango uharanira inyungu z’abasigajwe inyuma n’amateka.

Nyagahura ayobora ikigo cy’amashuri y’inshuke I Gacuriro mu karere ka Gasabo akaba n’umuyobozi w’akagari.

Uwimana yikoreraga ku giti cye ariko mbere yakoraga muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

Charles Uyisenga yari asanzwe ayobora Federasiyo ya volleyball mu Rwanda (FRVB). Muri byinshi yakoze harimo nkuba umunyamabanga w’ubuyobozi muri Minisiteri y’Uburezi no kuba yarabaye Komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’amatora (RNEC).

Ingingo ya 82 y’Itegeko nshinga rivuga ko umutwe w’Abasenateri uba ugizwe n’abasenateri 26 bafite manda y’imyaka umunani, kandi byibura 30% muri bo bakaba ari abagore.

Abasenateri 12 baratorwa, umunani bashyirwaho na Perezida, bane bava mu ihuriro ry’mitwe ya politiki naho babiri batorwa mu barimu ba kaminuza.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 3 )

Abatwa b’i Burundi turishimye caane .
Kubonako Urwanda n’abategetsi baguma biyumvira kuri banyamuke babasangwasi.

Etienne yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

mwazanyihereye ako kazi kabo bantu bakoraga

yanditse ku itariki ya: 12-10-2012  →  Musubize

Iyi nkuru ni nziza , ariko bishoboka ko ifoto ibanza mwayikosora byaba byiza.

shema yanditse ku itariki ya: 12-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka