Abasenateri bararahira uyu munsi kuwa 10/10/2011
Abasenateri 20 nibo bariburahire uyu munsi kuwa 10 Ukwakira 2011 mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, uyu muhango ukaba uyoborwa na Perezida wa Repubulika.
Sena igizwe n’abasenateri 26 bose bararahira uyu munsi , Aba basenateri bagizwe n’ abatowe mu matora aherutse ndetse n’abashyizwe muri iyo myanya n’itegeko. Ukongeraho abandi batandatu bagiyeho nyuma bagifite umwaka umwe usigaye kuri manda yabo.
Abandi barahira uyu munsi ni abaminisitiri babiri Stanislas Kamanzi (Minisitiri w’Umutungo Kamere Ubutaka, Amashyamba, Ibidukikije na Mine) na minisitiri Gen. Marcel Gatsinzi (Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impunzi) aba bakaba batari bahari mu gihe guverinoma nshya yarahiraga kuri uyu wa gatanu ushize.
Hakurikijwe iteka rya perezida wa repubulika ryo mu mwaka w’2008; umusenateri usanzwe utayobora komisiyo ahembwa umushahara ku kwezi ungana n’ 714,837 y’amafaranga y’u Rwanda hamaze gukurwaho imisoro n’ibindi. Kuri uyu mushahara hiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 588,000 yo koroherezwa mu ngendo. Yose hamwe akaba 1,302,837 ya’amafaranga y’u Rwanda.
Umusenateri ukuriye komisiyo cyangwa umwungirije ku mushahara we hiyongeraho amafaranga 35,000. Uyoboye komisiyo kandi agenerwa 50,000 yo guhamagara. Abasenateri kandi bishyurirwa imisoro ku modoka ifite ubushobozi bwo hagati ya 15,000cc na 2500cc.
Umusenateri kandi ahabwa miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda agitangira, akanagenerwa 100,000 y’inzu buri kwezi mu gihe cy’imyaka itanu.
Iteka rya Perezida kandi rivuga ko Perezida wa Sena ahabwa umushahara ungana n’amafaranga y’urwanda 3, 434,642 ku kwezi hataravanwaho imisoro n’ibindi nk’ubwishingizi mu kwivuza,…
Perezida wa sena yemerewe kandi inzu irimo ibikenerwa kugirango inzu iturwemo, yemerewe kandi 600,000 byo kwakiriza abashyitsi buri kwezi; yemerwa 600,000 yandi yo kwakiriza abamusura muri mu biro buri kwezi.
Perezida wa sena kandi yemerewe imodoka ya yaguzwe kandi yitabwaho na leta ku byo iyo modoka ikenera byose. Yishyurirwa kandi amazi n’umuriro, ibikenerwa nka telephone,internet, televiziyo ya satellite,…
Leta kandi yishyurira abasenateri ½ cy’ikiguzi cy’imodoka umusenateri akiyishyurira asigaye.
Inkuru dukesha The New Times
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|