Abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda basinye ko bitandukanije n’ibikorwa byo kurwana
Abarwanyi 682 bahoze muri M23 ku ruhande rwa Jean Marie Runiga bacumbikiwe mu karere ka Ngoma basinye ko bitandukanije n’ibikorwa b’imirwano tariki 30/04/2013. Nyuma y’amezi atanu, abazaba barubahirije ibyo basinye bazahabwa uburenganzira bwo kwaka ubuhungiro mu gihugu bashaka ku isi.
Minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) itangaza aba barwanyi basinye ku bushake bwabo ko bitandukanije n’ibikorwa by’imirwano ndetse banatanga imyenda ya gisirikare bari bafite nyuma yo gutanga intwaro ubwo binjiraga mu Rwanda.
Ministiri wa MIDIMAR, Mukantabana Seraphine, avuga ko hagiye kugenzurwa mu gihe cy’amezi atanu niba koko bararetse ibikorwa by’imirwano bemeye kuba abacivile, maze abazagaragarwaho ko babiretse bazahabwe uburenganzira bwo gusaba ubuhungiro aho bashaka ku isi.
Minisitiri yagize ati “Bamaze gusinya bo ubwabo ko bitandukanije n’ibikorwa bya gicirikare, ikibitwemeza nuko batanze intwaro, ndetse bakaba banatanze n’imyambaro ya gisirikare. Haracyakorwa itohoza ngo turebe koko niba barabivuze bibavuye kumutima.”

Hari amakuru aherutse gutangazwa ko abo bahoze ari abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda basubiye kurwana i Goma ariko ni ikinyoma kuko bose bahari ndetse n’uwitwa Runiga bavuze ko yagiye niwe wavuze ijambo.
Aba bahoze ari abarwanyi bari mu nkambi irinzwe n’abasirikare ku buryo ntawubasha gusohoka ariko ngo ntabwo ari abafungwa kuko imbere muri iyi nkambi bemerewe ibindi bikorwa byose keretse iby’imirwano; nk’uko Ministiri wo gucyura impunzi abitangaza.
Gen Bodouin Ngaruye wahoze ari umuyobozi muri M23 igice cya Runiga yadutangarije ko atazongera kujya mu mirwano ko yemeye kuba umucivile kandi yabisinyiye nta gahato.
Yagize ati “Twabisinye ku bushake turumva tuzabyubahiriza. Twarangije gusinya amasezerano ko tugiye mu buzima busanzwe turi gushaka uburyo twazaba muri ubwo buzima busanzwe kandi tuzabyubahiriza.”

Abahoze ari abarwanyi ba M23 bari mu nkambi yo gusubiza mu buzima busanzwe (Camp d’Encadrement) ni 682, harimo abagore batatu.
Kuri uyu wa 30/04/2013 Reta y’ u Rwanda yamurikiye abadiplomate (communaute international) iyi nkambi maze birebera uko ubuzima babayemo. Leta y’u Rwanda kandi yasabye amahanga gufasha u Rwanda kubijyanye n’imibereho y’abo bantu bari muri iyo nkambi.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
"gusaba ubuhungiro aho bashaka ku isi". Habura iki ngo basubire iwabo? DRC nayo se mama yaba yuzuye nk’u Rwanda mu gihe cya Kinani?
Biriya bihuha by’uko abarwanyi ba M23 basubiye kurwana bikwizwa na leta ya congo,nkibaza icyo baba bagamije ari ugushakisha amahoro muri kivu cg gukomeza guteza ibibazo muri akakarere bikanyobera
Iyo zaire ikora nk’ibyo urwanda rurimo gukora ubungubu igihe Ex FAR n’interahamwe zahungiragayo,ubu baba bafite amahoro,kuko iyo nsesenguye nsanga ibibazo muri Kivu zombi byaratangiye ubwo zaire yangaga kwambura intwaro abarwanyi bari bahahungiye muri 1994.
Urwanda rumaze gukora ibyo rugomba gukora biteganwa n’amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi,ahasigaye ni ah’umuryango mpuzamahanga ugomba gufasha izi mpunzi gusubira mu buzima busanzwe.