Abarwanyi ba FDLR barohereza imiryango yabo mu Rwanda kubera gutinya imirwano
Imirwano itaramaze igihe kinini hagati y’abarwanyi ba FDLR n’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Congo (MONUSCO) yatumye bamwe mu barwanyi ba FDLR batangira gushishikariza imiryango yabo gutaha mu Rwanda.
Kuva intambara yo kurwanya M23 yarangira umubare mwinshi w’Abanyarwanda bataha mu Rwanda bava mu duce twa Masisi na Rutchuro ukomeje kwiyongera bamwe bakavuga ko batinya ko imirwano yabasanga aho bari basanzwe batuye naho abandi bagahakana ko batazi FDLR kandi bemera ko bari batuye aho ikorera.
Umufasha w’umwe mu barwanyi ba FDLR Kigali today yashoboye kuganiriza avuga ko umugabo we ari umurwanyi wa FDLR kandi mu mezi abiri ashize ariwe waje kumwisabira gutaha ngo yasanga mu Rwanda hari umutekano akamutumaho nawe agataha.

Tumukunde Emelance ari kumwe n’umwana we avuga ko atashye mu Rwanda ava Walikali ahitwa Shalire aho yari atuye kandi yaje gusabwa n’umufasha we ufite ipeti rya Lieutenant ko yataha mu Rwanda kubera ibibazo by’umutekano mucye bishobora gukomeza.
Tumukunde avuga ko mu bice bya Walikali mu mashyamba harimo Abanyarwnada benshi batuye kandi babayeho nabi adashora kumenya umubare nkuko hari Abanyarwanda batuye mu nkengero z’ayo mashyamba.
Benshi mu Banyarwanda bari Walikale batunzwe n’ubuhinzi kandi abana ntibiga, ibi bikaba bymezwa na bamwe mu bana Kigali today yabajije bari mu myaka yo gusubira mu ishuri bavuga ko batigeze biga kuko aho bari bari nta mashuri ahari ahubwo abiga ari ahitaruye ishyamba hasanzwe hatuwe.
Tumukunde abajijwe ku bushobozi yabonanye FDLR avuga ko kuba umufasha we aba muri FDLR ari ugushaka imibereho ariko atabyishimiye, gusa ngo bamwe mu barwanyi nta makuru bafite neza ku Rwanda kuburyo batinyuka gutaha, ahubwo bahitamo kohereza imiryango yabo kugira ngo isanze mu Rwanda hari umutekano ibatumeho batahe.

Tumukunde avuga ko atashye muri Karongi aho umugabo we avuka. Ati “umugabo wanjye yaje kundeba ndetse aramperekeza dukora urugendo rutari ruto aherekejwe n’abarwanyi babili, ambwira ko ninsanga ari amahoro nzamutumaho agataha cyangwa nkaka ibyangombwa nkasubira kumureba kuko benshi baba bashidikanya ku makuru avugwa ku Rwanda.”
Kuba benshi mu miryango ihunguka ari abagore n’abana ngo abagabo n’abasore bigumirayo kugira ngo bazatumweho n’imiryango yabo, benshi mu Banyarwanda bataha akaba ari abahoze muri Komini Rwerere mu cyahoze ari Gisenyi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibaqze birebere amakuru y’impamo maze bazabwire n’abandi batahuke bareke gushwiragira mu mashyaba ya Congo.
ariko ubundi barakora iki ko badataha cg ni aka wamugani ngi inkoko yaraye hanze ihinduka iba yahindutse inkware
rega igihe kirageze ngo batahe naho ubundi bazasanga isi yarabasize
erega iyo uganiriye nabariya bantu benshi bakubwira ko mu Rwanda nta mmahoro ahari ndetse ko abaturage babayeho nabi ariko iyo biyiziye bose basanga ari nkubwooba bari barabitswemo, ahubwo n’abandi bashaka gutera imbere nibaze batarasigara inyuma cyane erega ntakiza kiba mu ishyamba.