Abarwanyi ba FDLR bakorera Rubaya amabuye y’agaciro atuma badataha

Maniranzi Simeon, umwe mu barwanyi ba FDLR wabaga mu nkambi y’impunzi iri ahitwa Rubaya muri Masisi akaba yaratashye mu Rwanda avuga ko inkambi yarimo ibarizwamo abarwanyi 200 ba FDLR ariko badashaka gutaha kuko batunzwe no gucukura amabuye y’agaciro.

Manirakiza w’imyaka 21 avuga ko yahoze akorera igisirikare ahitwa Mufuro ariko akaza kubireka akigira mu nkambi ya Rubaya yegeranye n’indi ya Kibabi zibarizwamo Abanyarwanda benshi bagera ku 2000.

Manirakiza avuga ko we n’abandi ba rwanyi ba FDLR 200 bakubiswe inshuro na Mayi Mayi Mutomboki bahitamo kujya kwibera mu nkambi aho bafashwa nk’izindi mpunzi zose, avuga ko uko bari mu gisirikare bayobowe na Col Kome bahise bigira mu nkambi ndetse bafata inshingano yo kuyirindira umutekano kuko ingabo za Congo FARDC zitahagera.

Manirakiza (ibumoso) ari kumwe n'undi murwanyi wari utashye mu Rwanda.
Manirakiza (ibumoso) ari kumwe n’undi murwanyi wari utashye mu Rwanda.

Kuba aba barwanyi ngo bacunga iyi nkambi bituma barakomeje ibikorwa bya gisirikare ndetse ngo benshi muri bo bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya kolta aho ikiro kigurishwa amafaranga 1800 y’amafaranga ya Congo.

Manirakiza avuga ko ubu bucuruzi butuma benshi mu barwanyi ba FDLR badashishikarira gutaha ahubwo bagakomeza kugurisha amabuye y’agaciro.

Manirakiza ati “nta kiza cyo kuba mu mashyamba ya Congo uretse ubujiji, mbere Abanyarwnada bashoboraga kwiga bagiye mu mashuri ya mayi mayi ariko ubu ntibishoboka, kugeza n’aho Col Kome n’abana be batiga.”

Manirakiza Simeon uwa kabiri uvuye iburyo ku murongo w'imbere.
Manirakiza Simeon uwa kabiri uvuye iburyo ku murongo w’imbere.

Akomeza agira ati: “njye nabanye na Col Kome hamwe n’umuryango we, ubwo twabaga ahitwa Kibabi, umwana we w’umusore ntiyigaga ahuwbo wasangaga yitwaza intwaro nkatwe, ndetse n’umukobwa wari ufite imyaka 10 nawe nta mashuri yajyagamo.”

Manirakiza avuga ko nubwo aribwo bwa mbere ageze mu Rwanda ngo ababyeyi be bajyaga bavuga ko bari batuye Ruhengeri Nyamutera ahitwa mu Kirango kandi yizera ko azashobora kubona umuryango we ndetse agashobora kugira ibikorwa by’iterambere ageraho nubwo avuga ko yataye igihe.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

kutaba umusikare wurwanda nukunyagwa zigahera usoma ibikorwa byazo ukumva imyaka wayisubiza inyuma ukajya mugisirikare zimaze kuba ingabo zafurika walahi

BUGINGO JUSTIN yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

ibyo ntibizaramba kuko MONUSCO itazatuma bahaguma kandi niba bahisemo kuyacukura pfa kuba batazahungabanya umutekano wacu

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

ntimwimva igituma izi nterahamwe zidataha di!!ubu kongo ntacyo ibina ko iduteza abantu, ariko baduhaye umwanya tukajye kuzizanira

mukasa yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka