Abarwanya “Ndi Umunyarwanda” ni abababazwa n’iterambere - Gov. Uwamariya
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odetta, aremeza ko Abanyarwanda benshi basonzeye kunywa umuti ukiza uzavugutirwa muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, ndetse ngo n’amajwi make y’abayirwanya ni babandi bahora bababazwa n’uko u Rwanda rutera intambwe y’iterambere ubutitsa.
Ibi madamu Uwamariya yabivugiye mu muhango wo gutangiza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu karere ka Rwamagana, mu mihango yabereye mu murenge wa Kigabiro kuwa 20/11/2013.
Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba yavuze ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari igitekerezo cyiza cyatangijwe n’urubyiruko, rwiganjemo abana b’u Rwanda bumva bashaka ko bazaba mu gihugu cyitarangwamo ibisigisigi na bicye by’amateka mabi yatumye bamwe muri bo babaho nabi, abandi bakagira inshuti zababaye kuko zabaye mu mateka mabi u Rwanda rwabayemo igihe kirekire.

Iyi gahunda urubyiruko ngo rwayitekerejeho nk’umuti rwumvaga ukwiye kuvugutirwa u Rwanda n’Abanyarwanda ariko ngo ukaba uzaba n’urukingo ruzarinda abana b’u Rwanda kongera gusubira mu kangaratete nk’akaranze ibihe byo hambere.
Madamu Uwamariya yavuze ariko ko hari Abanyarwanda bakuru basanze iyo gahunda itaguma mu rubyiruko gusa, batekereza kuyisangiza Abanyarwanda bo mu byiciro byose mu duce twose tw’u Rwanda kandi ngo aho imaze kugera hose bashimira ko ifasha benshi komora ibikomere bari batarabasha gukira.
Iyi gahunda ariko ngo hari bamwe bahisemo kutayitega amatwi ngo bayisobanukirwe, barebe ibyiza bayivanamo ahubwo ngo batangira kuyirwanya ariko madamu Uwamariya Odetta avuga ko abo ari abasanzwe bazwi na buri Munyarwanda wese ko badashimishwa na rimwe n’ibyiza u Rwanda ruhora rugeraho kuva mu myaka ikabakaba 20 ishize.

Guverineri Uwamariya yagize ati “Abo tubana nabo mu buzima bwa buri munsi, n’abo tutabana turabumva ariko ntibatubuza gukomeza urugendo kandi bamwe muri bo bagenda bagaruka iyo dutangiye gusarura ibyiza dukesha gahunda nziza za Leta yacu.”
Aha umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba yavuzemo ko hari abiyemeje kujya barwanya buri gahunda yose, avuga ko aribo bibabariza ubusa kuko batabuza u Rwanda kugana aho rujya.
Madamu Uwamariya yavuze ariko ko hari n’ibisanzwe muri kamere ya bamwe, aho buri gahunda nziza yose igira abayirwanya n’abatinda kuyumva, aho yatanze urugero rw’abatarumvaga gahunda yo guca Nyakatsi ariko ubu u Rwanda rukaba rwishimira ko abarutuye bose batuye heza.

Hari kandi gahunda y’ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli nayo yaje ari nshya abantu batayumva ariko ubu ikaba ifasha buri Munyarwanda wese, cyane cyane abari abakene kubasha kwivuza.
Aha kandi ngo hari n’izindi gahunda nko guhuza ubutaka no guhinga ibihingwa byatoranyijwe ariko ngo buri wese agenda yibonera ko mu Rwanda inzara igenda iba amateka bamwe bumva gusa kuko muri iyi minsi hari aho Abanyarwanda beza batakimenya inzara.
Izi gahunda kandi ngo zirimo gutura heza mu midugudu no kwitabira uburezi bwa bose Abanyarwanda ubwabo bagenda bishimira uko zibabyarira umusaruro, ariko ngo zose zaratangiye zitumvwa na bose, ndetse bamwe bakazirwanya cyane.

Abayobozi mu karere ka Rwamagana bitabiriye gutangiza “Ndi Umunyarwanda” babwiye Kigali Today ko bakurikiye mu bitangazamakuru ubwo Madamu Jeanette Kagame yatangizaga iyi gahunda ku rwego rw’igihugu, bakaba bari bategereje n’amatsiko ko nabo izabageraho, bakiyumvira ibitekerezo byiza bishoboraa kuzarinda u Rwanda kongera kugwa mu mateka mabi.
Abaganiriye na Kigali Today bavuze ko bizeye ko mu minsi ibiri bazamara baganira kuri iyi gahunda bizeye kuzavomamo ibitekerezo bizabafasha kujyana ubutumwa bwunga kandi buhumuriza Abanyarwanda mu nzego zose.
Biteganyijwe ko muri iyi minsi ibiri, abayobozi abakuru b’amadini n’imiryango inyuranye ikorera muri Rwamagana bazaganira ku ngingo zinyuranye zikwiye kubera Abanyarwanda nk’iteme bambukiraho bava mu mateka mabi, bakabwizanya ukuri ku mateka yabo kandi bagafatira hamwe ingamba zo kujya mbere.

Abitabiriye “Ndi Umunyarwanda” muri Rwamagana bazagirana ibiganiro binyuranye bizayoborwa na ba depite Safari Theoneste na Habimana Saleh, bafatanyije n’intumwa za komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge na bamwe mu bafasha b’abayobozi bakuru bahuriye mu itsinda ryitwa Unity Club igizwe n’abafasha b’abayobozi ndetse n’abahoze ari abayobozi bakuru mu nzego za Leta.
Ibi biganiro byatangijwe muri Rwamagana, byanatangijwe mu turere twa Bugesera, Ngoma na Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi hanyuranye mu Rwanda, bikazamara iminsi ibiri ibiri muri buri karere, hanyuma bigakomereza mu turere twasigaye kugeza kuwa gatandatu tariki 23/11/2013.
Abazabivamo nibo bazajya gukomeza iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu mirenge, mu tugari no mu midugudu mu Rwanda hose.

Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|