Abarimu n’abasirikare bazajya bongerwa imishahara buri myaka 3
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Anastase Murekezi, yavuze ko abarimu n’abasirikare bagiye kwitabwaho ku kibazo cy’imishahara ku buryo buri myaka itatu imishahara yabo izajya yongerwa bigendeye ku buryo bitwara ku kazi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa mbere tariki 16/01/2012, Minisitiri Murekezi yatangaje ko abarimu n’abasirikare bari bararenganyijwe mu kibazo cy’imishahara ugereranyije n’izindi nzego za Leta ko kuko batari ku mbonerahamwe y’urukurikirane rw’imishahara mu gihugu.
Byakunze kuvugwa ko umushahara w’abarimu bigisha amashuri abanza uri hasi cyane bituma kuva muri uku kwezi bongererwaho 10%. Biteganyijwe kandi ko mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka abakozi ba Leta benshi harimo abarimu n’abasirikare bazongererwa imishahara. Ubu umwarimu uhembwa amafaranga make ahembwa ibihumbi 25 ku kwezi mu gihe umusirikare uhembwa amafaranga make ahembwa ibihumbi 45.
Iki gikorwa cyo kongera imishahara y’abakozi ba Leta kizamara imyaka itandatu, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ribivuga.
Guhera mu 2006 imishahara y’abakozi bato yataye agaciro ho 3% kandi umusaruro w’iguhugu wo uzamuka. Ibi ngo byatewe n’uko hari ibigo bishya byavukaga ugasanga ariho imishahara irimo koherezwa ndetse bakanahembwa neza ariko abasanzwe ntagihinduka.
Minisitiri Murekezi yagize ati: “Igihe umusaruro ku rwego rw’igihugu uzamutse abakozi ba Leta nabo bafite uburenganzira ku iyongerwa ry’inyungu.”
Kongera imishahara y’abakozi bizakorwana ubushishozi kugira ngo igihugu kidakomeza kugendera ku mfashanyo. Minisitiri yatanze urugero rw’ibihugu cya Ghana na Zambia bifite ikigero cy’imishahara iri hejuru ariko bikaba bigendera ku nkunga ziva hanze.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kbs birakwiye kuo nibo bakozi bakora imirimo yagaciro cyaneeee kuo urebye nukwitanga kbs aribishoboka kuringe mbona aribo bajya baheme umushahara munini kurusha abandi boc