Abarimu ba Kaminuza baranengwa kudakora ubushakashatsi bw’ibya Afurika

Abanyafurika barasabwa kubakira ku mitekerereze ya “Kinyafurika” kugira ngo babashe kugera ku iterambere nyaryo ribabereye aho guhora bashingira ibitekerezo ku by’abazungu.

Ibi byagarutsweho mu biganiro byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (UR/Huye), ubwo hatangizwaga Umuryango Uharanira Ubumwe bwa Afurika (Pan African Movement - PAM).

Prof. Masabo Francois na Mbabazi Justine, bari mu biganiro i Huye muri Kaminuza.
Prof. Masabo Francois na Mbabazi Justine, bari mu biganiro i Huye muri Kaminuza.

Mu kiganiro Prof. François Masabo yahaye abari bitabiriye uyu muhango, tariki 1 Mata 2016, yagaragaje ko abarimu bo muri za kaminuza banengwa kudakora ubushakashatsi ngo bigishe ibikenewe n’Abanyafurika, ahubwo bagakoresha ibyo bakuye mu bazungu.

Yagize ati “Uko umuntu agenda yiga azamuka mu ntera ni ko ayoberwa iby’iwabo. Ibyo biba mu Rwanda no muri Afurika.”

Ngo bigera n’aho usanga uwize amashuri ahanitse yibaza ngo harya kubandwa ni iki? Bimera bite? Abize iby’ubukungu ugasanga batanumva ubukungu bwo mu bihugu byabo, nyamara bumva neza iby’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyangwa Banki y’isi.

Prof. Masabo ati “Icyo kintu kiducikiza, kigatuma ubwenge bwacu budahera ku bibazo biri iwacu, ni iki? Kuki tutashaka ubumenyi butwubaka kandi budusubiriza ibibazo?”

Yongeyeho, agira ati “Ese bariya bana ba Afurika bagwa mu nyanja bajya i Burayi bibwira ko ari ho hari ubukungu n’umunezero, biterwa n’iki? Abagenda kandi si abakene kuko kujyayo bisaba amafaranga menshi. Ese ubushakashatsi buriho bugaragaza impamvu ya kiriya kibazo ni ubuhe?”

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye bitabiriye ibiganiro.
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye bitabiriye ibiganiro.

Mbabazi Justine, Umuyobozi ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi mu Ishuri Rikuru rya IPB, na we yagize ati “Akenshi ubushakashatsi dukora bushingira ku mubare w’amafaranga tuzakuramo. Ntabwo tubanza kureba ikizavamo, ahubwo ‘umuterankunga azampa angahe?’ Ibyo ntabwo bituganisha ku kwihesha agaciro no kwigira.”

Umwe mu banyeshuri biga muri UR/Huye ati “Abarimu ntibatwigisha mu buryo butuma dukora ubushakashatsi. Icyakora usanga na bo bifashisha inyandiko bakuye ku babigishije. Nta kuntu umuntu azakora utuzi tune cyangwa dutanu ngo azanabone umwanya wo gukora ubushakashatsi.”

Tuyizere Emelien na we wiga muri UR/Huye ati “Mbere yo kugena ibyigwa, hajye habanza harebwe ubumenyi bukenewe ku isoko.”

Hon. Protais Musoni, Umuyobozi wa Pan African Movement mu Rwanda yagize ati “Umuryango PAM (Pan African Movement) uzagera ku ntego yawo umunsi Abanyafurika baziyumvamo ko Afurika ifite abantu bashobora kwishakira ibisubizo by’ibibazo byabo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ni chantage! Harya ko gushakashaka bisaba amafaranga, izo Leta za Africa zirayatanga ngo dushakashake kuri Africa! Harya uwo Prof we ko nashakishije nkabura record ye, aho ubushakashatsi akora si ubwo gukemannga niba butagaragara muri journals zizwi! Aahh, nzaba mbarirwa!

Yum yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka