Abari kuyobora mu nzibacyuho barasabwa kubumbatira iterambere
Muri ibi bihe by’inzibacyuho ya manda z’inzego z’ibanze, abasigararanye inshingano barasabwa kuba maso, gahunda z’iterambere zigakomeza, nta wunyuranyije n’amategeko.
Kuri uyu wa Kane, tariki 28 Mutarama 2016, mu karere ka Nyamagabe habaye umuhango w’iherererekanyabubasha kuri komite isoje manda n’iy’inzibacyuho igiyeho, aho abawitabiriye mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano, basabwe gukomeza kubahiriza inshingano basanganywe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Jean Pierre Nshimiyimana, wasigaranye inshingano ku buyobozi bw’akarere by’agateganyo, yasabye abo basigaranye mu nshingano kuba maso kuko mu bihe by’inzibacyuho hari abakora ibishobora kubasubiza inyuma.
Yagize ati “Inzego z’abakozi nko kuva ku kagari, umurenge no ku karere batagize ijisho ridahuga, hari abashobora kwikinga bagakora ibikorwa bibi nko kubaka mu kajagari, kudakurikiza amategeko; nkaba nkangurira abantu ngo dufatanyirize hamwe, hatagira uduca mu rihumye.”
John Bayiringire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, ukunze kurangwamo akajagari n’abateza umutekano muke, atangaza ko biteguye gukomeza akazi kandi ko nta kizahungabanya iterambere bagezeho.

Bayiringire ati “Kuba hari abasoje ikivi ntibivuze ko ubuyobozi buvuyeho. Twakoze inama n’abayobozi n’abakozi batandukanye ku midugudu kugeza ku murenge, inyangamugayo;... ndumva mu by’ukuri akazi kazakorwa nk’uko bisanzwe hakurikizwa amategeko.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ucyuye igihe, Philbert Mugisha, atangaza ko bishimira intambwe akarere kari kateye cyane mu myumvire, abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa kandi bizera ko bizakomeza.
Ati “Muri iyi manda y’imyaka itanu ishize twishimira cyane imyumvire y’abaturage yahindutse ikaba myiza kurushaho, aho abaturage bagira uruhare mu kwishakamo ibisubizo bafatanyije n’abayobozi. Urugendo rwo ruracyari rurerure, harimo rero gukomeza gufatanya.”
Mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe, ni bwo inzego z’ibanze nshya zizamenyekana mu karere no mu gihugu hose muri rusange.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|