Abarema isoko rya Kabarondo barinubira imisoro itemewe basoreshwa

Abarema isoko rya Kabarondo mu karere ka Kayonza barinubira imisoro bavuga ko itemewe basoreshwa na rwiyemezamirimo usoresha muri iryo soko.

Buri wa mbere na buri wa kane mu isoko rya Kabarondo haba hari urujya n’uruza rw’abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kayonza.

Umuturage ujyanye igitoki agomba kwishyura amafaranga 500
Umuturage ujyanye igitoki agomba kwishyura amafaranga 500

Uretse abacuruzi basanzwe bacururiza muri iryo soko, kuri iyo minsi yombi riba ririmo abaturage bagiye kugurisha ku byo bejeje ngo bagure utundi tuntu bakeneye mu ngo, ariko iyo bageze mu isoko ngo barasoreshwa.

Umuturage ujyanye igitoki mu isoko agiye kukigurisha ngo igire akandi kantu agura ngo asoreshwa mafaranga 500.

Niyonsenga Leonard ati “Umuntu yejeje utujumba twe cyangwa agatoki ke, akazanye mu isoko agira ngo agure umunyu cyangwa agasabune ko kumesa ageze mu isoko aragasoreye, ubwo ibyo bintu murumva atari akarengane?”

Kwizera yungamo avuga ko rubanda rugufi barenganira muri iryo soko.

Ati “Tumenyereye ko umuntu usora ari uwaranguye agiye gucuruza, ariko hano i Kabarondo n’imboga za dodo iyo uzizanye urazisorera, n’amavoka wahanuye mu giti cyawe urayasorera”

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza avuga ko bibaye ari ukuri rwiyemezamirimo yaba ari mu makosa
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko bibaye ari ukuri rwiyemezamirimo yaba ari mu makosa

Amasezerano Akarere ka Kayonza kagiranye na rwiyemezamirimo usoresha muri iryo soko asobanura neza abagomba gusoreshwa n’abadasoreshwa.

Umuyobozi w’ako karere Mugabo John abisobanura agira ati “Umuntu niba azanye ku igare ibitoki bitanu cyangwa 10 uwo arasoreshwa kuko na we aracuruza.

Ariko umuturage wizaniye igitoki cye, uzanye ihene ye, umukecuru uzanye imyumbati ye ku isoko, uwo ntagomba gusoreshwa”

Uyu muyobozi avuga ko ibyo abaturage bavuga bibaye ari ukuri rwiyemezamirimo yaba ari mu makosa.

Ntibyadukundiye ko tuvugisha uwo rwiyemezamirimo kuko hashize hafi icyumweru tumushaka kuri telefoni ariko mu nshuro zose twamuhamagaye nta narimwe yitabye, ndetse tumwohereje n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.

Umuyobozi w’Akarere avuga ko rwiyemezamirimo iyo arenze ku masezerano ashobora guseswa, hakanarebwa niba umuturage warenganyijwe yasubizwa amafaranga ye.

Cyakora ngo ayo masezerano n’ubundi ari kurangira kuko imirimo yo gusoresha Akarere kajyaga gakora yeguriwe ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

ibibintu bimaze iminsi 2013 najyanye ibitoki kwigare baransoresha turaserera mbabwira amategeko yimisoro mbonabaragiye ariko abaturage. icyokibazo kimaze iminsi

MUNYEMANA yanditse ku itariki ya: 14-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka