Abarebye expo ya bombe atomike biyemeje guharanira amahoro
Mu barebye imurika rya bombe atomike zatewe Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani, n’ingaruka zagize ku bari batuye iyo mijyi, aho ririmo kubera kuri stade amahoro guhera kuri uyu wa 06/8/2014, hari abiyemeje kuzaharanira kubaka umuco w’amahoro mu miryango babamo, nk’uko yari yo ntego iryo murika rigamije.
Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe ubutwererane n’amahanga (JICA) hamwe n’abakorerabushake buvuye muri icyo gihugu; barerekana uburyo bombe atomike zarimbuye imbaga zikangiza n’ibintu byinshi; bakaba ngo bagamije gufasha Abanyarwanda kwiyubakamo umuco w’amahoro ndetse no kwiremamo icyizere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kevine Iradukunda, umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza k’Umuco Mwiza, yagize ati: “Mbona iwacu abana bakinisha gukora intwaro, aho bafata ibipapuro bakabikoramo utuntu tumeze nk’imbunda, nyamara si byiza; ubu ngiye kujya mbagira inama yo gukora ibisobanura amahoro, nk’utu dushushanyo tw’inyoni (ikimenyetso cy’amahoro) turimo gukora hano”.
Ngo ntabwo siyansi yagombye kuba ari iyica ubuzima bw’abantu, ahubwo igomba kubwubaka, nk’uko Munyankindi Augustin witegura kuba umurezi (akaba yiga muri Kaminuza y’u Rwanda), yavuze ko azatoza abanyeshuri kwiga bashaka ibyakiza isi, aho gushaka ibiyirimbura.

Umuyobozi wa JICA, Moriya Tukayiro yavuze ko n’ubwo Hiroshima na Nagasaki habaye nk’aharimbuwe na bombe atomike, bitabujije abarokotse icyo cyago cy’indengakamere gufatanya n’amahanga kongera kwiyubaka, kugira ngo u Buyapani bube bugeze ku rwego rw’iterambere ruriho ubu.
“Turereka Abanyarwanda ko n’ubwo bahabwa imfashanyo y’Abayapani, bagomba gutekereza ko abo bantu bafasha isi banyuze mu bikomeye cyane; kugira ngo natwe bidutere imbaraga zo kwiyubaka tukiteza imbere”, Umubyeyi witwa Marie Louise Kambenga uba mu mujyi wa Fukushima mu Buyapani, akaba ayobora umuryango witwa “Think About Education in Rwanda”.

Umuryango wa AEGIS Trust uharanira ubumuntu, ukaba wita no ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, wemeje ko nk’uko Abayapani baza mu Rwanda kwigisha amahoro bashingiye kuri bombe atomike zatewe Hiroshima na Nagasaki mu ntambara ya kabiri y’isi; nawo ngo uzohereza Abanyarwanda gusobanura ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Kuva tariki 6-10 z’uku kwezi kwa Kanama, kuri stade Amahoro harimo kubera imurika kuri bombe atomike n’ibiganiro Abayapani bagirana n’abanyeshuri ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; bikazasozwa n’igitaramo cyitiriwe amahoro kizaba kirimo abahanzi Mani Martin na Kesho band, ku itariki ya 15 z’uku kwezi kwa Kanama.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|