Abarebwa n’ikibazo cy’abahohoterwa n’ibinyabiziga n’inyamaswa barasabwa kwihutisha imikorere

Ikigega cyihariye cy’ingoboka (Special Guarantee Fund/SGF) kiravuga ko hari abantu benshi bagira impanuka y’ibinyabiziga cyangwa bagahohoterwa n’inyamaswa, ariko bakaba batavurwa cyangwa ngo bishyurwe ibyo bangirijwe. SGF ikaba isaba inzego zose zirebwa n’iki kibazo kugihagurukira.

“Umukozi wo mu rugo, umukarani ngufu cyangwa undi wese, agongwa n’imodoka, indembe yagezwa kwa muganga ikabura beneyo, akabura umwishingizi bikamuviramo gupfa; ibi ntibikwiye mu gihugu nk’u Rwanda”, nk’uko Umuyobozi wa SGF, Bernardin Ndashimye yatangaje ko bagiye kujya bihutira kuvuza umurwayi, bagasigara bishyuza umwishingizi nyuma yaho.

Yavuze kandi ko ababajwe n’uko ku biro bya SGF i Kigali, hahora abaturage baturiye za pariki n’inzuzi hirya no hino mu Rwanda, baza gutanga ibirego byo kutavuzwa cyangwa kutishyurwa nyuma yo guhohoterwa n’inyamaswa.

Umuyobozi wa Special Guarantee Fund.
Umuyobozi wa Special Guarantee Fund.

SGF yateranyirije hamwe abahagarariye ibigo by’ubwishingizi, abayobozi b’imirenge ituriye za pariki n’inzuzi, abayobozi b’ibitaro, Polisi y’igihugu n’urwego rushinzwe ubukeragendo, kugirango buri ruhande rwite ku nshingano zarwo zo kuramira amagara y’abaturage.

Nta mibare ihamye SGF itanga y’abatarishyuwe cyangwa batavujwe kubera guhohoterwa n’ikinyabiziga n’inyamaswa, ariko ngo iki kibazo kiracyagaragara nk’uko Umuyobozi wa SGF yabivuze.

Ibyinshi mu bitaro byakira abakomerekejwe ngo ntibiramenya uburyo byakorana na SGF, ku buryo ngo hari abarwayi badahabwa servisi nk’uko bikwiye, kandi ngo bamaze guteza igihombo ibyo bitaro kubera kutagira ibyo bishyura, nk’uko byatangajwe na Dr Alphonse Umugire, ukorera ibitaro bya Kibagabaga.

Special Guarantee Fund irashaka ko Polisi y’igihugu yashyira imbaraga mu kugenzura ibinyabiziga bidafite ubwinshingizi, no gucunga neza ibyakoze impanuka, bikabiryozwa. Isaba kandi inzego zose gukangurira abaturage kwirinda amanyanga no kubeshya bagamije guhabwa ibigenerwa abahohotewe n’ibinyabiziga cyangwa inyamaswa.

Uwahuye n’impanuka y’imodoka cyangwa inyamaswa, ngo yihutira gusaba SGF indishyi mu nyandiko, yitwaje n’inyandikomvugo isobanura uburyo impanuka yagenze itangwa na Polisi, ndetse n’icyemezo cy’uko uwakomerekejwe akiriho gitangwa n’ibiro by’umurenge.

Bamwe mu bahagarariye inzego zirebwa no kwita ku bibazo by'abahohoterwa n'ibinyabiziga cyangwa inyamaswa.
Bamwe mu bahagarariye inzego zirebwa no kwita ku bibazo by’abahohoterwa n’ibinyabiziga cyangwa inyamaswa.

Special Guarantee Fund yahoze yitwa Fond de Guarantie Automobile kuva muri 2003 igenewe kugoboka abahohotewe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka, yavuguruwe mu mwaka wa 2012 yongererwa inshingano yo kugoboka abahohotewe n’inyamaswa.

Uretse kwishyurira uwavujwe nyuma yo gukomeretswa n’inyamaswa cyangwa ikinyabiziga cyakoze impanuka ntikimenyekane cyangwa ikidafite ubwishingizi butegetswe; SGF ngo inatanga indishyi ku muntu wambuwe ikinyabiziga cye ku ngufu.

Iki kigega cyishyurira abahohotewe, mu mutungo uva muri 10% by’ubwishingizi butangwa n’ufite ikinyabiziga wese, umusanzu wa 5% by’umusaruro ukomoka mu bukerarugendo hamwe no mu ishoramari rikorwa na SGF ubwayo.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka