Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Darfur barashimirwa uko bitwaye

Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda burashimira abapolisi 80 barimo 24 b’igitsina gore bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudani kuba barakoze neza akazi kabo.

Ubwo yabakiraga ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru tariki 16/09/2013, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yabashimiye kuba barabaye intangarugero bafasha abaturage bo mu Ntara ya Darfur mu bikorwa binyuranye byo kubabungabungira umutekano n’ibindi birebana no gukemura amakimbirane yo mu ngo.

IGP Gasana yavuze ko abapolisi b’u Rwanda bagize n’uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage bo mu Ntara ya Darfur, nk’uko urubuga rwa interineti rwa Polisi y’igihugu rubitangaza.

Senior Superintendent (SSP) Innocent Semigabo, wari uyoboye iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfur, yavuze ko bungukiye byinshi muri ubwo butumwa bw’amahoro, akaba ashimira ubuyobozi bw’igihugu kuba bwarabohereje gufasha abaturage b’intara ya Darfur kwikemurira ibibazo.

Abapolisi bavuye mu butumwa bw'amahoro muri Darfur.
Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Darfur.

SSP Semigabo yavuze kandi ko we na bagenzi be biteguye gukomeza gukorera igihugu hagamijwe guteza imbere u Rwanda n’abaturage muri rusange.

Aba bapolisi bari bamaze umwaka n’amezi atatu mu ntara ya Darfur, barigishije abaturage bo muri iyo ntara uburyo bwo kwirinda indwara ziterwa n’imirire mibi cyane cyane guhinga imboga hakoreshejwe uturima tw’igikoni.

Polisi y’ u Rwanda itangaza ko kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 368 nibo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye aribyo: Haiti, Sudani, Liberiya, Côte d’Ivoire, Sudani y’Amajyepfo, Liberiya ndetse na Guinea Bissau.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwarakoze cyane mwagaragaje ubutwali,mugaragaza no gukunda ikiremwa muntu Nyagasani akomeze kubafasha ibyo bikorwa byiza mujye mubigeza ku biremwa Muntu aho biva bikagera.Mwarakoze cyane

Mukamusoni yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

mwarakoze guharagarira u rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mwari mwatumwemo n’umuryango mpuzamahanga kandi mukabyitwaramo neza, ibi bishyigikiwe na buri wese kandi mwahesheje u rwanda isura nzira. mukomereze aho.

kwiza yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka