Abapolisi barasabwa kurangwa n’ubunyangamugayo bubahiriza amategeko
Umwuga wa Polisi ni umwuga w’ishema utuma amategeko yubahirizwa, bityo abawukora na bo barasabwa kuwukorana ubunyamwuga buhanitse barangwa n’ubunyangamugayo ndetse n’Ubunyarwanda kugira ngo babere abandi urugero rwiza.
Ubu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Sheikh Mussa Fasil Harerimana, ubwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11/03/2014 yasozaga icyiciro cya 9 cy’amahugurwa y’ibanze y’abapolisi yahabwaga abasore n’inkumi 1323 bari bamaze amezi 10 bahugurirwa mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Amaze kwakira indahiro y’aba basore n’inkumi ndetse no kabaha uburenganzira bwo kwinjira muri Polisi y’Igihugu ku ipeti rya “Police Constable”, ari na ryo rya mbere ritangirirwaho, Minisitiri Mussa Fasil Harerimana yabashimiye bose muri rusange imyitwarire myiza bagaragaje muri iki gihe bari bamaze mu mahugurwa, maze abifuriza ikaze ryo kwinjira mu mwuga wa gipolisi.
Minisitiri Harerimana yabwiye aba bapolisi bato ko igipolisi ari umwuga mwiza w’ishema utuma amategeko yubahirizwa, bityo aba bapolisi bashya bakaba basabwa kuwukorana ubunyangamugayo n’Ubunyarwanda kugira ngo ukomeze kuba “ntamakemwa”.

Aba basore n’inkumi binjiye igipolisi bize amasomo yo gutunganya umwuga wa gipolisi nk’imirimo ya Polisi y’u Rwanda, gukoresha intwaro, kubungabunga umutekano mu gihugu no mu mahanga, ibikorwa bya polisi, ikoranabuhanga mu iperereza, amategeko, ubufatanye hagati ya polisi n’abaturage, ubutabazi bw’ibanze, ibiganiro bitandukanye ndetse n’andi masomo y’ingirakamaro mu mirimo ya polisi y’Igihugu.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yongeye kwibutsa aba bapolisi ko Polisi ari urwego “ndeberwaho”, ibyo ngo bikabasaba ko bitwara neza bakaba intangarugero kandi hagira ukosa akabihanirwa. Aha, yavuze ko Polisi idashinzwe gukurikirana abaturage bakoze ibyaha gusa, ahubwo ko n’umupolisi wese wishe itegeko, ngo Polisi itamurebera izuba.

Minisitiri Harerimana yongeye gusaba yihanangiriza aba bapolisi kwirinda umugani uvuga ngo “Nta byera ngo de” mu gipolisi, kuko ngo polisi idashobora kwihanganira ikosa iryo ari ryo ryose ryabagaragaraho, mu gihe bashinzwe kubera abandi urugero mu kurwanya ibyaha.
Yagize ati “Ubwo rero namwe mwumve ko kuba muje kurwanya ibyaha, uwasitara wese, Polisi ntizamurebera izuba.”
Aba bapolisi bibukijwe ko igihugu kibubatse kikabaha ububasha, kikabaha ibikoresho, kikabaha ubushobozi kandi ibyo byose bikaba bituruka mu misoro y’abaturage; maze Minisitiri Harerimana abasaba ko ubwo bubasha bahawe babukoresha mu nyungu rusange z’Igihugu kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo usugire, bityo abaturage bakomeze gukora neza kugira ngo n’imisoro yubaka igihugu yiyongere.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari, CP Joseph Mugisha, yavuze ko aba basore n’inkumi baranzwe n’imyitwarire myiza mu gihe cy’amezi 10 bari bamaze mu mahugurwa ya polisi, bityo ngo hari icyizere nta gushidikanya cy’uko bazasohoza neza inshingano z’imirimo ya polisi binjiyemo.
Muri ibi birori habereyemo no guhemba abapolisi batatu bitwaye neza kurusha abandi mu gihe cy’amezi icumi bari bamaze mu mahugurwa y’ibanze y’abapolisi.
Aya mahugurwa yatangiye tariki ya 20/05/2013 yari yitabiriwe n’abasore n’inkumi 1394 ariko abasoje bakaba ari 1323 barimo abagore 179; naho 71 bo ntabwo babashije kurangiza aya mahugurwa ku mpamvu zitandukanye, nk’uko byavuzwe n’Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Joseph Mugisha.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Abapolice barangije amahugurwa baracyeye pee!iwacu naho turabacyeneye, ariko bamenye ubwenge kuko aha hanze ni habi,bazabona byinshi byiza ndetse nibibi,ahaaa,!!Imana Izababe hafi mu mirimo bajyiyemo.
nk’uko mwabisabwe, muze mukorere abaturage neza kuko sosiyete Nyarwanda ibakeneye gusa mwirinde!!!!!!!!!!!ariko twumvise muri bake kandi mukenewe.Imana izabibafashemo
Arikose ko mbona abayobozi babo batabishimiye bari kubarebana umujinya ahaa uretse ministre gusa niwe mbona usa naho akeye mu maso abandi birapfira he?
Yego nibaze bahure n’ibibazo by’abaturage biri hanze aha bitonde kuko hanze hari imitego myinshi ibategereje kazi njema