Abapolisi babiri nibo bakurikiranyweho kwica Makonene wakoreraga Transparency
Abapolisi babiri, Kaporali Iyakaremye Nelson na Kaporali Ndabarinze Isaac, nibo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku itariki 17/7/2013 bishe Gustave Makonene wari umukozi w’umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya ruswa (Transparency International) mu karere ka Rubavu.
Polisi y’u Rwanda ngo yizeye ko ibimenyetso bishinja abo bapolisi babiri biza kwakirwa n’ubushinjacyaha, nyuma yo kubugezaho ibindi bimenyetso byakekaga abantu bane (ku nshuro ya mbere) n’umupolisi (ku nshuro ya kabiri) ariko bukabyanga; ikaba ari nayo mpamvu ngo yatindije iperereza, nk’uko Umukuru w’ubugenzacyaha muri Polisi, ACP Theos Badege yabitangaje.
Impamvu (itarahama abo bapolisi) yatumye bica Gustave Makonene, yaba yaratewe no gutinya ko nyuma yo kubatahura kuba ngo barakoraga ubucuruzi bwa magendu bw’amabuye y’agaciro ava muri Kongo, yahita abashyira ahagaragara; nk’uko Polisi yabitangaje ubwo yerekanaga abo bapolisi kuri uyu wa 25/09/2014.

Kaporali Nelson Iyakaremye we yari asanzwe afunzwe, akurikiranyweho n’ubusanzwe gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu, naho Ndabarinze Isaac we akaba yaratawe muri yombi ku wa mbere w’iki cyumweru, kubera ubwo bwicanyi bwa Gustave Makonene.
Dosiye ya mbere ubugenzacyaha muri Polisi bwakoze ikaza kwangwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ngo yari igizwe n’abakekwagaho bane barimo umucuruzi wari uturanye na Makonene hamwe n’abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu; ariko bose ngo baje kurekurwa bageze mu nkiko no mu bushinjacyaha, nk’uko ACP Theos Badege yabisobanuye.
Yakomeje avuga ko Polisi y’igihugu itarekeye aho iperereza, aho ngo yaje gusesengura ibyavugwaga ku mupolisi wagaragaye inshuro nyinshi ku biro bya Makonene muri iyo minsi y’urupfu rwe, ngo akaba yaranabazaga ibintu bidasobanutse kuri ibyo biro.

Iperereza ngo ryaje gusanga nta mpamvu n’imwe yatuma uwo mupolisi akurikiranwa, kuko ngo icyo gihe yabaga ari mu kazi ko gushakisha ibiyobyabwenge.
Iperereza rya gatatu ryo ngo rishobora kuba rifite amakuru ahagije yo gushinja abakurikiranyweho kwica Gustave Makonene, rikaba ryarasanze ba Kaporali Iyakaremye Nelson na Ndabarinze Isaac ari bo bagomba kuburana ibijyanye n’urupfu rwa Gustave Makonene, rwateje ikibazo hagati ya Leta y’u Rwanda n’umuryango yakoreraga, wa Transparency International.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba bagizi ba nabi bari kudusebya badusebereza na Polisi yacu bakwiye kibera muri gereza kuko bakomeza bagakora amarorerwa.
Polisi y’ u Rwanda ikwiye gushimirwa.
dushimiye Police kuba yashoboye gufata abishe nyakwigendera Makonene
byatinda byatebuka uwakoze ikiha aramenyekana, niki nkundira POLIce y’igihugu ibi nibyerekana ubuhnaga yibitseho nuburyo ikora akazi kayo neza,ibi nibimwe mubyo tuyishimira