Abapolisi 74 basezerewe mu gipolisi cy’u Rwanda

Abapolisi 74 barimo ba Komiseri ba Polisi babiri, ba ofisiye bakuru na ba ofisiye bato basezerewe muri Polisi y’u Rwanda. Abo ba Komiseri basezerewe harimo Komiseri wa Polisi (CP) Steven Balinda, na Komiseri wungirije wa Polisi (ACP) Yoweri Ndahiro.

Mu muhango wo gusezerera ku mugaragaro aba bapolisi wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 12/03/2014, ukayoborwa na minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana, yabashimiye uko bitanze mu kazi kabo, bitangira igihugu muri rusange, na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko.

Yagize ati: "Mwaritanze igihe mwari ku rugamba rwo kubohora igihugu, kandi hari na bagenzi banyu bazize iyo mpamvu. Mwitanze uko mushoboye mu kubaka Polisi y’u Rwanda, ku buryo ubu yubashywe mu rwego rw’isi. Uyu muryango mwarimo ntimuwuvuyemo, kandi urukundo mwakundaga igihugu rugomba gukomereza no mu buzima mugiyemo."

Minisitiri Sheikh Musa Fazil yakomeje abasaba ko ubunararibonye bafite bazakomeza kubukoresha mu iterambere ry’abaturage kandi ko Leta izagumya kubatera inkunga aho bikenewe.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana, yavuze ko aba ari intwari z’igihugu zitanze, kandi zitigeze zitererana na Polisi igihe cyose bamaze muri uwo murimo.

IGP Gasana yagize ati: "Akazi mwakoreye igihugu ntikazibagirana". Yanabasabye kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura kandi umwanya wose bakenerwa gukorera igihugu bakaboneka.

CP Steven Balinda wavuze mu izina ry’abasezerewe, yashimiye igihugu na Polisi y’u Rwanda, inkunga babateye igihe bari mu kazi.

Yagize ati:" Iri ni ishema rikomeye kuri twe, kuba tugiye twemye no gutangira ubuzima bushya duhawe icyubahiro na bagenzi bacu, Abayobozi ba Polisi ndetse n’igihugu. Twishimiye uruhare twagize mu kubaka igihugu, Polisi ikomeye kandi mu gihe gito, tubijeje ko aho tuzaba turi
tutazatenguha igihugu, kandi aho tuzakenererwa hose tuzitaba dukorere igihugu."

CP Balinda yasoje asaba abapolisi basigaye mu kazi gukomera ku muco w’ubutwari no gukunda igihugu, bagakomeza kubaka Polisi y’umwuga, bagakomeza kubumbatira umutekano haba mu gihugu no hanze yacyo.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 3 )

Turifuza ko mwatugeza urutonde rw’aba Bapolisi .Murakoze.

gitimujisjo yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

Mutahe amahoro basaza! Gusa mwakozeneza turabemera kdi n’abana bato bazabakurikiza. Ese hari utazi igipolisi cy’umwuga cyarangaga umuzaza CIP MIRIMO N.?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-03-2014  →  Musubize

nibyo iyo igihe kigeze usezera kumirimo runaka kandi ntawutishimira kuba yarakoreye igihugu niyo byaba umwaka umwe , gusa no mubuzima busanzwe bagiye bakomeze bubake igihugu cyacu, kuko ntibarangirira muri polisi.

karangwa yanditse ku itariki ya: 13-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka