Abapolisi 160 batahutse bava muri Haiti

Itsinda ry’Abapolisi 160 bashoje ubutumwa bwabo mu gihugu cya Haiti, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, basesekaye i Kigali nyuma y’amezi icyenda muri ubu butumwa bari boherejwemo n’umuryango w’Abibumbye.

Aba bapolisi bo mu itsinda rya Formed Police Unit 1, ryabaga mu mujyi wa Jérémie uherereye mu Majyepfo ya Haiti, bakigera ku kibuga k’indege cy’i Kanombe bakiriwe n’umukuru wa polisi y’igihugu IGP Emmanuel K. Gasana, wabashimiye uburyo basohoje ubutumwa bwabo neza.

Ati: “Umutekano niwo nshingano zanyu. Iterambere ntiryagerwaho nta mutekano, umutekano ni inshingano ya mbere, ugakurikirwa n’imiyoborere myiza biganisha ku iterambere rirambye.”

Chief Supt. Egide Ruzigamanzi wari uhagarariye iri tsinda, yatangaje ko akazi kabo muri Haiti katagarukiye mu gucunga umutekano gusa, ahubwo ko kageze no mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro birimo no gukora ibikorwa by’umuganda.

Iri tsinda rya FPU1 ryasimbuwe na FPU2, igizwe n’abapolisi 160 bagiye mu cyumweru gishize, bayobowe na Chief Superintendent Toussaint Muzezayo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka