Abapolisi 150 bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Abapolisi 150 bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Haiti bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki 06/07/2013 nyuma yo gusimburwa na bagenzi babo mu cyumweru gishize.
Abo bapolisi bagisesekara ku kibuga cy’indege cya Kigali, byari ibyishimo bidasanzwe kuko basanze abantu batandukanye barimo n’imiryango yabo bari baje kubakira.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana wari ku kibuga cy’indege yaje kubakira, yabifurije ikaze anabashimira akazi bakoze mu butumwa bw’amahoro barimo.
Agira ati: “Ubuyobozi bw’iki gihugu burabashimira imyitwarire (discipline) n’akazi keza mwakoze mu butumwa mwari murimo.”

CSP Desire Twizere wari ukuriye abo bapolisi, avuga ko abapolisi bakoze ibikorwa bitandukanye birimo umuganda, kubaka ibitaro n’imihanda no kugeza amazi meza ku baturage.
Nubwo abo bageze mu Rwanda hari abandi 10 basigaye muri Haiti bamenyereza abapolisi 140 bageze muri icyo gihugu mu cyumweru gishize; nk’uko Polisi ibitangaza. Ikomeza ivuga ko hari abandi bapolisi bari mu myitozo, bazoherezwa gucunga umutekano muri Mali.
Abapolisi basaga 450 bo mu Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu nka Cote d’Ivoire, Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Liberia na Haiti.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|