Abapolisi 140 bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Mali
Itsinda ry’abapolisi (FPU) 140 barimo ab’igitsinagore 17 bagarutse mu Rwanda nyuma y’umwaka bari bamaze umwaka mu gihugu cya Mali mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu butumwa bwa Loni buzwi nka MINUSMA (Multidimensional Integrated Stabilisation Mission in Mali).
Aba bapolisi bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2014 basimbuweyo n’abandi 140 bahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda DIGP/OP Dan Munyuza wakiriye aba bapolisi yabashimye uko bitwaye bakanahagararira neza u Rwanda, bakaba barabaye intangarugero mu gufasha abaturage mu bikorwa binyuranye byo kubabungabungira umutekano n’ibindi birebana no gufasha abatishoboye, byose bagaragaza ubunyamwuga.
Yagize ati: “Aba bapolisi bagarukanye imidari y’ishimwe kubera ukuntu bakoze neza akazi kari kabajyanye, kandi bakaba basize bubatse umuco mwiza mu gihugu bavuyemo, aho bafashije mu buryo butandukanye abatishoboye n’abatagira kivurira, cyane cyane imfumbyi”.

Yakomeje avuga ko umwaka ushize, buri wese yatanze inkunga y’amafaranga yaguzwemo ibikoresho n’imyenda byo gufasha abanyeshuri b’imfubyi cyangwa batatanye n’ababyeyi babo kubera intambara yabaye mu 2012 biga mu ishuri ryitwa Ecole Fondamentale de Boulgoundjie riherereye mu mujyi wa Gao.
Uwari uyoboye aba bapolisi bagarutse mu Rwanda. Chief Superintendent of Police (CSP) Bertin Mutezintare, yavuze ko bishimira uko bakoze akazi kabo neza, aho yagize ati: “Tuvuyeyo abanyagihugu ba Mali badushima dore ko twagize uruhare mu gutabara abaturage bo mu mujyi wa Kidari ubwo bari bagabweho ibitero n’inyeshyamba”.

Yavuze ko kuba baragize uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’igihugu cya Mali, byatumye n’abayobozi b’inzego z’umutekano muri icyo gihugu bagira ibikorwa bakora byo gufasha no guteza imbere abatishoboye.
Mali ni kimwe mu bihugu abapolisi b’u Rwanda bari kubungabungamo amahoro, ahandi bari ni mu ntara ya Darfur yo muri Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Cote d’Ivoire, Haiti, Liberia, Centrafrique Guinea Bissau n’intara ya Abyei ihuriweho na Sudani zombi.

Biteganyijwe ko vuba aha abandi bapolisi (FPU1) 140 bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo. Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bose hamwe bakaba ari 561.
U Rwanda rwihaye intego yo kujya kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu birangwamo amakimbirane mu rwego rwo guharanira ko hatagira ahandi haba Jenoside nyuma y’aho Umuryango mpuzamahanga unaniriwe gutabara u Rwanda muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.





Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|