Abaperezida 11 bategerejwe i Kampala ngo bige uko batabara Congo

Byibura abaperezida 10 bategerejwe guhurira i Kampala muri Uganda tariki 24/11/2012 ngo baganire ku butabazi bwihuse bakorera abaturage ba Congo bugarijwe n’intambara ingabo z’icyo gihugu FARDC zirwana n’umutwe wiyise M23.

Ibihugu bitegerejwe guhurira i Kampala muri iyi nama ni Angola, u Burundi, Repubulika ya Afurika yo Hagati (Central African Republic), Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Kenya, u Rwanda, Sudani, Tanzaniya, Zambiya na Uganda. Ibi bihugu bigize ihuriro ryiswe Inama mpuzamahanga y’ibihugu bigize akarere k’Ibiyaga bigari ICGLR.

Biravugwa ko iyi nama yatumijwe bwangu ngo abakuru b’ibi bihugu bakumirire hafi ko intambara ibera m Burasirazuba bwa Congo yasakara mu gihugu cyose dore ko umutwe wa M23 wemeza ko uzakomeza intambara ugafata igihugu cyose nyuma yo kwigarurira umujyi wa Goma ingabo za Kongo zari zikomeyeho.

Iyi nama izaba ikurikira iyo ba perezida Joseph Kabila wa Congo, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Paul Kagame w’u Rwanda bahuriyemo i Kampala tariki 21/11/2012 bagasaba ko M23 yava mu mujyi wa Goma kandi igahagarika intambara.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Tanzaniya, James Mugume, yabwiye ikinyamakuru The East African ko kuva aho M23 ifatiye umujyi wa Goma, abayobozi banyuranye bo mu karere k’ibihugu bigize ICGLR bakaba basanze hakwiye ingamba za vuba na bwangu mu gukemura ikibazo cya Congo na M23.

Abaturage ba Goma batega amatwi umuvugizi wa M23 ubwo yari imaze kwigarurira uwo mujyi.
Abaturage ba Goma batega amatwi umuvugizi wa M23 ubwo yari imaze kwigarurira uwo mujyi.

Aba baperezida bazasuzumira hamwe uko ikibazo cya Congo na M23 kimeze ubungubu kandi bakore raporo bazoherereza Umuryango w’Abibumbye bawumenyesha uko babona umuti waboneka.

Muri iyi nama kandi abayobozi b’ibi bihugu bashobora kuganira uko hakoherezwa ingabo mpuzamahanga zigera ku 4000 zo kubungabunga amahoro no guhagarara hagati y’impande zombi zirwana muri Congo.

Muri Congo hasanzwe hari ingabo za LONI ibihumbi 17 ariko kugera ubu zananiwe kugarura amahoro muri Congo.

Kuva M23 yakwigarurira umujyi wa Goma, Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu binyuranye byamaganye icyo gikorwa cyakuye abaturage basaga 4,500 mu byabo.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 4 )

ibyo nibyabakongomani aliko abanyamakulu babanyamahanga bbc afp na bandi bakunze kwandika ngo tutsi’s kuluhande rwanje akokanya kongo yabiyama ko iryozina ritazwi batu ko baba bitwaje za ong mfite ut ntanga utu ndabaha utu kumbe ni ba nyirabayazana ba mpu utu nabo babyumva vuba ni ngando iwabo ndibo nayigira bakamenya ko urabona kera cyane amafaranga na bazungu bataraza mu ri gasabo hose kano karere twahana utuntu waja kumutunzi akaguha amata amavuta na we ukaimyenda yibiti yinsato umunyu wa kinyarwanda lukungulu abatwari bumba bagatangi nkono babumbye umutunzi winka akabaha amata byatinda akabaha ni nyana igihe kimwe baraza umwana ari kwirembo ahamagara se ngo tata ba utu baraje ntiyarazi kuvuga ngo ba mputu nuko rero tata umutunzi araza kandi nuriya atwaribumba nuko yarikula no mukabande katarake nuko bamwitaga ngwa atwaribumba nuko kuri no kumyumvire yanje abobabbc bazungu iyo goma nubu bacyandika iyo songisongi ingando yi nkongo byarangira kandi nabo naho bitwa ngo bavuyi bulayi na bazungu akifanya kosa kama hiyo ashikwe sa hiyohiyobila kungoja kesho wala nini wala balozi yake yaaani kuna kutangaza habari na kuconganisha biwili sasabbc wala afp uko kongo kwanza ana workpermission resindent card jamaani wa kongo wa jalibu kunyanyuwa muzigo wawo wa mundele hawamubebeshe kwani wawo hatasipaniya ugiliki iviinashindikana wasayidiwe na hivi nawawo hataki musada wa kumi walipe mala tatu wa kata jee?? AGACIRO NABANGO KOTE NA biso toza na agaciro nalembi naza na pongipongi ijabo mvmakumyabirinagataturibahe ijambo

habyarimana moussa yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Ariko M23 ibatwaye iki nibayirekere goma bareke twikomereze kwiga yenda twajya tugenda ntawe uduhabura doreko abakongomani bajyaga birirwa batwirukaho.bareke M23 yenda twabona agahenge

Gwiza yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

WAGIRANGO BARI MU IKINAMICO. KUVAKRAKOSE.

Cyprien NDUMVIRIYE yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

None se ubu abo ba President bari bategereje ko Goma ibanza igafatwa bakabona guterana ngo barebe ikibazo cya M23 ?
Ubundi bagombye kubyiga mbere yuko intambara itangira.
President Kagame ahora ababwira ko ubundi ibibazo bya Congo ari abanyecongo bagomba kwicara bakabikemura.

Kubwira M23 ngo nive i Goma ntabwo bihagije bagomba kugira ibyo babanza kumvikana na Kabila bigashyirwa mu bikorwa bikarangira naho ubundi byaba ari ukuvura ibibazo byinyuma kandi imbere nta muti.

Lisa yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka