Abanze kwishyura inguzanyo y’Umwalimu Sacco bagiye gukurikiranwa
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Koperative Umwalimu Sacco, Nzagahimana Jean Marie Vianney, ku wa 21 Gashyantare 2015 yatangaje ko bagiye kongera ingufu mu gukurikirana abanze kwishyura amadeni bafitiye Umwalimu Sacco, kugira ngo bishyuzwe.
Nzagahimana yabivugiye mu nama n’ abagize komite ngenzuzi, abacungamutungo bose, ba perezida b’inama y’ubuyobozi ku rwego rw’amashami n’ubuyobozi bukuru bw’Umwalimu Sacco, aho yabasabye gushyiraho ingamba zikarishye zo gutuma ayo mafaranga arenga miliyoni 700 agaruzwa.

Yagize ati ’’ Aya mafaranga ni ay’igihugu cyadufashishije, ni ayo abarimu bagiye bizigamira, nta mpamvu n’imwe yatuma abura. Tugomba gufatanya twese ayo mafaranga akagaruzwa, kugirango agurizwe n’ abandi banyamuryango ba Sacco, akomeze kubafasha mu iterambere ryabo rya buri munsi.’’
Nzagahimana avuga ko n’ubwo abenshi mu bambura Umwalimu Sacco baba baravuye mu bwarimu ngo bazashakishwa hifashishijwe imyirondoro yabo ndetse n’ amanimero yabo ya telefoni bandikishaga basaba inguzanyo, bakaba bizera ko bazaboneka bakishyuzwa.
Avuga ko abakuriye amashami ya Umwalimu Sacco yo mu turere twose two mu Rwanda babahaye urutonde rw’ abanze kwishyura bose, rukubiyemo aho abo bantu bafatiye inguzanyo, igihe bayifatiye, uko iyo nguzanyo yanganaga, ndetse na nimero za telefoni zabo.

Mu gihe kitarenze amezi atatu ngo bakaba bemeranyije ko bagiye gukurikirana abo bantu , bakazongera guhura bavugana ko ayo mafaranga yose yagarujwe agakomeza gukoreshwa mu bikorwa biteza imbere abanyamuryango ba koperative.
Yanavuze kandi ko bashyizeho umukozi ku rwego rw’igihugu ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’igaruzwa ry’ayo mafaranga, ndetse bakaba banateganye kuzifashisha n’izindi nzego z’ubuyobozi, kugirango ayo mafaranga ya kopeative agaruzwe.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo bahawe inguzanyo abigiriye mumahanga bazaboneka bate? abavuga ko nta kazi ka Etat bagifite akaba ntabwishyu bafite bo muzabategeka iki?
amafaranga yo muri Mwalimu SACCO ni umutungono wa rubanda kandi ugomba kugaruzwa
bakurikiranwe abo batishyura maze amafranga bagurijwe bayagarure azafashe abandi
ntizabe nkigisubizo
ESe ayo ayomafaranga ko aringoboka reta yabahaye aratwabwa nabamwe abandi barezi bigende gate gusa ntazabe nkayatwawe naza kopeke ibisubizo nizindi