Abanyeshuri biga amashuri makuru baratinyurwa kunyomoza ibibi bisebya u Rwanda
Vumulia Innocent, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imiyoborere Myiza, RGB aratangaza ko amarushanwa y’ibiganiro-mpaka ahuza abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza bizabatinyuka kuvuguruza ibintu bisebya u Rwanda.
Agira ati: “ibyo biganiro bikaba byafasha gutinyuka kuvugira mu ruhame ndetse no kuba bavuguruza ibibi bivuga ku Rwanda ahantu bari hose.”
Kuri uyu wa Mbere tariki 17/03/2014 ni bwo abanyeshuri biga ku mashuri makuru na kaminuza yo mu Ntara y’Amajyaruguru bahuriye mu Ishuri Rikuru rya INES-Ruhengeri mu marushanwa y’ibiganiro-mpaka.

Abanyeshuri batatu basohokeye buri kigo bagiye impaka ku nsanganyamatsiko y’ukwezi kw’imiyoborere myiza y’uyu mwaka igira ati: “Imiyoborere myiza ni umusingi wo kwigira.”
Muri aya marushanwa yitabiriwe na UR-CAVM yahoze ari ISAE-Busogo, INES na Tumba College; yegukanwe UR-CAVM ikazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu cyiciro gikurikiraho.
Aya marushanwa yatangiye mu mwaka wa 2011 ahuza amashuri yisumbuye n’amakuru, ngo agamije gutoza urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza no kuganira kuri gahunda za Leta kugira ngo bazisobanukirwe; nk’uko Vumilia yakomeje abisobanura.
Ibi biganiro bigaragara ko bitoroshye byitabiriwe n’abanyeshuri benshi bagaragaza ishyaka bacinya umudiho cyane mu gufana kwabo aho kuvuza amashyi. Abitabiriye ibiganiro mpaka bashimangira ko ibiganiro mpaka nk’ibi bibafasha kwiyungura ubumenyi no kumenya aho igihugu kigeze mu miyoborere.

Lisa Brenda Umulisa wo muri ISAE-Busogo ati: “Icyo navuga ko bidufasha nkatwe nk’urubyiruko bituma tumenya kurushaho kumenya aho igihugu cyacu kigeze, iyi competition nta wayizamo atateguye…bituma umuntu ashakisha akiyungura ubumenyi, ngira ngo binadufasha kuba twatanga ibitekerezo byacu…”.
Biteganyijwe ko aya marushanwa azasozwa tariki 29/03/2014, ku rwego rw’igihugu. Uretse amarushanwa ku biganiro-mpaka, hateguwe kandi amarushanwa mu ndirimbo, imivugo n’irushanwa ry’umupira w’amaguru ryiswe “Umurenge Kagame Cup”.
Ukwezi kw’imiyoborere myiza kuba buri mwaka hakorwamo ibikorwa bijyanye no kubaka igihugu binyujijwe mu muganda, guca akarengane no gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no gukangurira ubuyobozi gutanga serivisi nziza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ho gusebanya n’ u rwango rudafite aho rushingiye twabonye aho byatugejeje, kani byose byishyirwa mubikorwa n’urubyiruko, ninatwe tugomba gufata iyambere mu kurwanya uwariwe wese ubu=iba u rwango nibindi bigamije gusebya igihuu cyacu nabayobozi bacu, ntituzigera twicara tukibabona birirwa basebya abayobozi ndetse nigihugu cyacu kubwnyungu zabo ziganisha kumaronke yintica ntikize, NTUZIGERA USIMBUZA IGIHUGU CYAWE AMARONKO Y’INDA.
abasebya igihugu bose baba bafite izindi nyungu kandi bab bavuga ibinyoma gusa rero birakwiye ko nkatwe urubyiruko dufata iya mbere tukabanyomoza tukabereka ukuri kandi tuzabatsinda kuko tuba tuvuga ukuri
ariko ni byo kandi nicyo umunyarwanda wese agomba guharanira
tugomba kubuza abakwirakwiza amakurur atari yo ku Rwanda, tukaqbereka ukuri kandi tukarangwa no gukunda ukuri muri byose, rubyiruko uyu mwanya ni uwanyu