Abanyeshuri bane mu bakubishwe bimuriwe i Kabgayi
Abanyeshuri bane bakubiswe n’umuyobozi wabo, bakajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibingo, byabaye ngombwa ko bimurirwa mu bitaro bya Kabgayi.
Umwanzuro wo kwimura aba banyeshuri bigaga muri Lycee de Ruhango, wafashwe nyuma y’aho umunyamabanga wa Leta ushinzwe guteza imbere ubumenyingiro muri Minisiteri y’Uburezi, Nsengiyumva Albert, akoreye uruzinduko kuri iki kigo tariki kuri uyu wa gatanu tariki 9 Ukwakira 2015.

Nyuma yo guhura n’ubuyobozi bw’iri shuri ndetse n’abanyeshuri, Minisitiri Nsengiyumva aganira n’itangazamakuru, yagize ati “Nakurikiranye iby’abana bane bakiri mu kigo nderabuzima cya hano mu Ruhango, nsanga batameze neza, dufata umwanzuro wuko bimurirwa ku bitaro bya Kabgayi.”
Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko, aganira n’izindi nzego, basanze aba bana bane bari basigaye mu bitaro, ikigo nderabuzima nta bushobozi buhagijwe bwo kubitaho gifite, ari yo mpamvu hafashwe uyu mwanzuro.
Yemeza ko abana bakubiswe n’ubashinzwe Hakizimana Dieudone, bagomba kwitabwaho bakavurwa vuba kugirango bagaruke mu masomo yabo.

Rwemayire Pierre Claver Rekeraho, avuga ko aba bana bagomba kwimurirwa ku bitaro bya Kabgayi, harimo umwe bagenzi bakandagiye bahunga kandi asanzwe arwara impyiko, undi ari uwakomeretse ku mavi, uwakomeretse ku munwa ndetse n’umugongo.
Aba banyeshuri bakubiswe tariki kuwa kane tariki 8 Ukwakira 2015, n’umuyobozi wabo ushinzwe imyitwarire.
Mu bana 20 bari bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kibingo, 16 baraye bagarutse abandi bane barahaguma kuko ubuzima bwabo butari bumeze neza, bisaba ko bagomba kujyanwa mu bitaro bifite ubushobozi bwo kubanyuza mu cyuma kugira ngo barebe neza uko ubuzima bwabo bumeze.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
ntibyumviikana abayobozi bagomba gukurikiranwa
Ubwose yabakubise iki?ni igiti ntabwo iyi nkuru isobanuye neza.Ese niba aribyo uwabakubise ubu arihe?Nukubigenzura neza hashobora no kuzamo amacenga
Guhana muri ecole secondaire biremewe ariko kurengera sibyiza, ubwo abandi bayobozi barebereho!!