Abanyeshuri babaye aba mbere mu biganiro mpaka bahembwe mudasobwa
Uwase Natasha wiga muri Notre Dame de Citeaux na Joshua wiga muri KIST ni bo babashije gusubiza neza ibibazo babazwaga ku giti cyabo mu marushanwa y’ibiganiro mpaka ku kwihangira umurimo yateguwe na Rwanda inspiration Backup.
Aba banyeshuri bahawe mudasobwa ntoya zigendanwa (tablets) n’imipira yo kwambara. Ubwo aba banyeshuri bashyikirizwaga ibihembo, tariki 29/09/2013, bishimiye mudasobwa bahawe kuko zizabafasha mu myigire yabo ndetse no mu buzima bwa buri munsi.

Mu rwego rw’ibigo by’amashuri, ikigo cya Green Hills Academy mu rwego rw’amashuri yisumbuye na kaminuza ya ISAE-Busogo ni byo byatsinze amarushanwa. Ibi bigo byahawe ibikombe.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Rose Mary Mbabazi, yavuze ko urubyiruko rufatwa nk’indabyo bahora basukira amazi, bivuga ko Leta ibafata neza nk’amizero y’ejo hazaza.

Ibigo bitera inkunga iki gikorwa harimo RDB, RGB, WDA na Imbuto Foundation byemeye ko bitazahwema gukangurira abanyeshuri kwiga, kurusha uko bajya banywa ibiyobyabwenge byo kubangiza ubuzima.
Ibigo byabashije kugera ku irushanwa rya nyuma harimo ikigo cya Green Hills Academy na Lycee Notre Damme de Citeaux muri secondaire, naho muri kaminuza hajemo ISAE-Busogo, SFB na Mount Kenya University.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|