Abanyeshuri ba RTUC-Gisenyi bahuriye muri AERG batangiye gutegura icyunamo bafasha abatishoboye

Abanyeshuri bo mu ishuri ry’amahoteli n’ubucyerarugendo (RTUC) ishami rya Gisenyi bahuriye mu muryango wa AERG batangiye ibikorwa byo kwitegura icyunamo bakora ibikorwa byo gutanga ubufasha ku batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abatangiriweho no kugerwaho n’ibi bikorwa ni abo mu mudugudu wa Mbugangari umurenge wa Gisenyi aho uru rubyiruko rukorera ibikorwa by’isuku abantu bakuze batishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside barimo abasaza n’abacyecuru.

Ibi bikorwa by’abanyamuryango ba AERG mu ishuri rya RTUC ishami rya Gisenyi bijyanye n’ibikorwa byateguwe na AERG ku rwego rw’igihugu muri gahunda yayo yiswe “humura nturi wenyine”. Hari umwe mu bari bateganyijwe kugerwaho n’ubufasha basanze yangirijwe n’imvura birenze ubushobozi bw’abanyeshuri.

Umucyecuru Ayinkamiye Madalena wafashijwe avuga ko acyeneye kwimurwa aho atuye kuko imvura imwangiriza buri gihe kandi n’inyubako ye ishobora gutwarwa n’imvura we n’umwuzukuru we babana.

Ubuyobozi bw’akagari atuyemo bukavuga ko iki kibazo kizwi kuko n’urubyiruko ruri ku rugerero rwari rwateganyijwe kumwubakira.

Abanyeshuri 250 biga mu ishuri rya RTUC nibo bitabiriye iki gikorwa bavuga ko batazahagararira aha kuko no mu gihe cy’icyunamo bazakomeza gukora ibikorwa nk’ibi bifata mu mugongo abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka