Abanyeshuri ba Havard baje kwigira kuri Perezida Kagame

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Harvard muri Amerika, baje kwigira kuri Perezida Kagame n’ibyo yagejeje ku Banyarwanda nk’Umukuru w’Igihugu.

Abo banyeshuri ngo bazakoresha ubumenyi bakuye k’u Rwanda mu gufasha ibihugu baturukamo hirya no hino ku isi gutera imbere, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’itsinda ryabo ryaje mu Rwanda, Andy Agaba uturuka muri Uganda.

Perezida Kagame Paul hamwe n'abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard
Perezida Kagame Paul hamwe n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard

Yagize ati ”Twaganiriye na Perezida Kagame ibijyanye n’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, ibijyanye n’ubucuruzi, amateka y’u Rwanda, ndetse n’amakuru bwite amwerekeyeho. Ibi tuba dukeneye kubikoresha iwacu mu gihe tuzaba turangije ishuri”.

Agaba avuga ko yashimishijwe n’iterambere u Rwanda rugezeho mu myaka 20 ishize, akaba ngo ari yo mpamvu yakanguriye bagenzi be bari kumwe, kuza kureba ibisubizo bitandukanye u Rwanda rwishakamo.

Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2015, abo banyeshuri baganiriye n’Umukuru w’igihugu nyuma yo kureba amatora ya referandumu no kwitabira Inama y’igihugu y’Umushyikirano, kimwe mu bisubizo byinshi ngo byabatangaje cyane.

Ikigo cy’Igihugi cy’Iterambere (RDB), cyatambagije abo banyeshuri mu bice bitandukanye by’Igihugu, harimo no kujya kubereka ingagi zo mu misozi, zivugwa kuba ziboneka hake ku isi.

Baje ari abanyeshuri 26 biga ibijyanye n’iterambere mpuzamahanga ndetse n’abiga uburyo ibihugu bishyira mu bikorwa politiki zabyo.

Ibitekerezo   ( 1 )

kwakira abaje gufata amasomo twabigize intego

Kinunga yanditse ku itariki ya: 22-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka