Abanyerondo bakomerekejwe nyuma yo kubuza abajura kwiba

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022, mu Murenge wa Nyakabanda ho mu Karere ka Nyarugenge, Akagari ka Nyakabanda ya I mu mudugudu wa Rwagitanga, habereye urugomo rwakorewe abanyerondo babiri barakomereka bikabije bahita bajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge kwitabwaho.

Urwo rugomo rwabaye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro, ubwo abanyerondo bari mu kazi kabo babona abasore bari mu kigero cy’imyaka 15 na 18, bari bafite imbwa bagendagenda ku ngo z’abantu kandi yari amasaha abenshi baba bageze mu ngo zabo, bashatse kubabuza ni ko kubateragura ibyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, yemeje aya makuru avuga ko abakomeretse ari babiri, “Hakomeretse abanyerondo babiri, batewe ibyuma ku ijosi no mu mbavu bahise bajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge kugira ngo bitabweho kuko bakomeretse cyane”

Gitifu Ntakontagize yasobanuye ingamba bafite nyuma y’urwo rugomo, cyane ko atari ubwa mbere biba.

Ati “Twashyizeho ingamba zo gufata abantu bose bakekwaho ubujura. Mu minsi mikuru umutekano wari umeze neza ariko kuri ubu aba twafatiye mu cyuho bagiye gukorerwa dosiye bashyikirizwe inzego z’umutekano bahanwe”.

Ntakontagize ashimira abaturage batabaye ubwo bumvaga induru y’abatabaza, ati “Ndashimira abaturage batabaye kuko mbere y’uko izindi nzego zihagera ni bo babanje gutabara batesha abo bana bariho bateragura ibyuma abanyerondo”.

Aboneraho gusaba abaturage gukomeza kwicungira umutekano ndetse aho bigaragaye ko hari abo bakekaho ubujura n’indi myitwarire mibi, bakihutira kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo abakekwaho bakurikiranwe batarangiza byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka