Abanyekongo barenga 2000 baza gushaka amazi meza mu Rwanda

Abanyekongo barenga 2000 batuye mu mujyi wa Goma baza gushaka amazi meza mu Rwanda kubera ko badashobora kuyabona iwabo ku buryo buboroheye nk’uko bayabona mu Rwanda. Ngo ababona amazi hafi babona atari meza nkayo mu Rwanda kuko aba ari amazi y’ikivu.

Aba Banyekongo bavuga ko inshuro nyinshi mu mujyi wa Goma amazi aba yagiye kuburyo kuza kuyavoma mu Rwanda biborohera kuko bitabatinza kubera ko Abanyarwanda baturiye Goma benshi bafite amazi mu ngo zabo, imigezi ikiharirwa n’Abanyekongo.

Ubuyobozi bwa EWSA butangaza ko bwagerageje gukwirakwiza amazi mu nkengero z’umupaka w’u Rwanda na Congo ndetse ngo hatekerejwe no ku kibazo cy’abaturanyi bashyirirwaho imigezi ibafasha kubona amazi meza baje mu Rwanda batagombye gukora ingendo ndende.

Muhawenimana Antoine ushinzwe amazi mu kigo cya EWSA ishami rya Gisenyi avuga ko hafi y’imipaka ihuza u Rwanda na Goma hashyizwe imigezi igera kuri 8 kugira ngo ifashe abaturanyi mu kubona amazi meza n’isuku kandi ngo bifasha n’abacuruza amazi kuko hakunze kubona abavombi benshi kuburyo akagezi kamwe gashobora kwinjiza ibihumbi 200 ku kwezi.

Imwe mu mpamvu u Rwanda ruharanira kwegereza amazi abaturage irimo kuruhura abagore n’abana gukora ingendo ndende no kuborohereza imirimo, ariko iyo ugeze ku mariba Abanyekongo baza kuvomaho benshi baba ari abana batagiye kwiga kugira ngo bashobore kubona amazi yo gukoresha.

Abanyekongo baza kuvoma mu Rwanda bitwaje utugare tw'abafite ubumuga bagahekaho amajerekani hafi 40.
Abanyekongo baza kuvoma mu Rwanda bitwaje utugare tw’abafite ubumuga bagahekaho amajerekani hafi 40.

Asmani, umwe mu basore bafite imyaka 17, avuga ko gukora akazi ko kuvoma amazi mu Rwanda kumubeshaho kuko mu Rwanda kubona amazi bihendutse injerekani ntirenza amafaranga 20 mu gihe mu mujyi wa Goma itajya munsi y’amafaranga 200.

Benshi mu basore bakoresha amagare y’abafite ubumuga akoreshwa mu kwikorera ashobora kwikorera injerekani 40 bakajya kuyagurisha mu mujyi wa Goma.

Uretse imigezi iri ahitwa Karundo, ku mupaka muto, umugezi w’ubudehe witwa urumuri, hamwe n’indi migezi itanu ivomwaho n’Aabanyekongo begereye umupaka kuva Goma i Kibumba bavoma mu Rwanda kuko nta mazi meza bagira.

Abegereye Kibumba benshi bavoma mu Rwanda ndetse n’abanyeshuri baza kwiga mu mashuri y’u Rwanda, aho 14 ubu biga ku ishuri ryisumbuye rya Mutovu mu murenge wa Bugeshi.

Nubwo Abanyarwanda bakunze guhohoterwa n’inzego z’umutekano muri Congo, Abanyarwanda bavuga ko batakora nk’ibyo bakorerwa cyane ko Abanyekongo benshi bafite amafaranga baza no kuyabitsa mu mabanki y’u Rwanda aho baba bizeye umutekano, ibi bikiyongeraho ko n’abafite amafaranga kugira ngo bizere umutekano waho baza gutura mu mujyi wa Gisenyi, ahakunzwe hakaba hitwa RCD.

Kuba Abanyecongo bizera umutekano wo mu Rwanda bakaza kuhatura bituma abafite amazu hafi y’umupaka agira agaciro kuko zimwe zikodeshwa hagati y’amadolari 500 na 1000, naho ngo ababitsa muri banki umubare ni munini nubwo zitatangaza umubare. Sacco ya Bugeshi nayo ivuga ko imaze kwakira umubare munini w’Abanyekongo baza kuyibitsamo kuko nta banki ibarizwa Kibumba.

Nubwo ubuhahirane ku baturage n’imibanire ituma habaho urunyurane mu kwambukiranya imipaka bitabaye ngombwa gukoresha impapuro z’inzira, zimwe mu nzego z’umutekano zivuga ko byorohereza abakora ibikorwa byo kwambutsa ibicuruzwa bitewe n’amategeko hamwe no kwambutsa ibiyobyabwenge by’urumogi mu Rwanda.

Hamaze no kuboneka bamwe mu baza mu Rwanda kuvoma bagasiga ibyangombwa ku nzego z’umuteknao ariko ntibagaruke bagahera mu Rwanda.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi ni byiza cyane kuko byerekana aho tugeze mu iterambere aho twifuzwa n’amahanga. ubu se koko kongo ntiyemera ko hari byinshi tuyirusha

amata yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

woooow, nukuri iri nishema ry’u rwanda ruyobowe n’umusaza Kagame, ibi twagakwiye kubyishimira cyane, ikibaza nuko tudakunze ko dufite ikirezi ntitumenyeko cyeze kweli birabaza cuane, ejo bundi nahoze nanumva nabagace ko muri Uganda bashaka komekwa kurwanda, ikibibatera nuko baba bobora u rwanda rutuje ruri gutera imbere bagereranyije niwabo. twiahimire ibyo dufite doee nabaturanyi barabibonye bari kuzuza ngo tubisangire

sesonga yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka