Abanyekongo bakajije gusaka Abanyarwanda bajya i Goma

Kuva saa yine z’igitondo kuri wa 01/08/2013 inzego z’umutekano wa Congo zatangiye gufunga umupaka muto uhuza Gisenyi na Goma ku bantu bava mu Rwanda bajya Goma mu gihe ku ruhande rw’abava Goma binjira mu Rwanda nta kibazo bagira.

Ibi bibazo byo gushyira amananiza ku binjira muri Congo bije nyuma y’uko taliki 31/7/2013 umusore w’Umunyecongo yinjiye mu Rwanda agashaka gukubita umupolosi w’Umunyarwanda warimo gusaka, yafatwa n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda, ku ruhande rwa Congo hagafatwa abasore 9 b’Abanyarwanda harimo 4 bashoboye kurekurwa abandi batanu bakajyanwa ahantu hatazwi.

Kuri uyu wa Kane, inzego z’abashinzwe umutekano wa Congo ku mupaka muto bashyizeho uburyo bwo gusaka abava mu Rwanda inshuro 3 birimo no kureba ko yahetse igikapu cyangwa yambaye inkweto za bote bagahita babafata bakabatwara babashinja kuba abarwanyi ba M23.

Uyu musore yasubijwe mu Rwanda nyuma yo kwanga ko bamwinjiza mu tuzu bashyiramo Abanyarwanda.
Uyu musore yasubijwe mu Rwanda nyuma yo kwanga ko bamwinjiza mu tuzu bashyiramo Abanyarwanda.

Uwitwa Hakuzwimana wanze kwinjiza mu tuzu bajya gusakiramo abantu bagahita babajyana gufungirwa muri Kontineri ariho imodoka ya Gisirikare ibasanga ikabatwara yatangarije Kigali Today ko iyo basanze warambaye bote bahita bakwambura irangamuntu n’ibyo ufite bagahita bakwita umurwanyi wa M23.

Ntanyunguyumujinya we avuga ko hakenewe ubuvugizi kubera ko abatuye ku Gisenyi benshi bakunda kwambara bote kubera haba amakoro.

Ati “ kubera amakoro twambara bote, ubuzima bwacu ni ubwo kwikorera imyaka tujyana i Goma ndetse hakaba niyo dutwaye mu bikapu, none ngo uwariwe na bote cyangwa agaheka ibikapu ngo ni umurwanyi wa M23. Nahisemo kwanga kwinjira mu kazu nkibimenya banjugunya mu Rwanda nditahiye”.

Bamwe mu babujijwe kwinjira Goma harimo n'Abanyecongo baza kurangura ibicuruzwa mu Rwanda.
Bamwe mu babujijwe kwinjira Goma harimo n’Abanyecongo baza kurangura ibicuruzwa mu Rwanda.

Abashoboye kurunguruka muri Kontineri ifungirwamo abantu bavuga ko babonye abarenga 30 bafashwe uyu munsi kandi imodoka zirabatwara bagashyiramo abandi; nk’uko Mukarwego wabyiboneye abivuga.

Ibi bikorwa byo gusaka bikorwa n’inzego z’umutekano zambaye imyenda ya gisivire harimo n’abapolisi, abibasirwa ni abagabo n’abasore n’aho abakobwa n’abagore nta kibazo bagira.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, washoboye kugera ku mupaka yatangarije Kigali Today ko abayobozi ba Congo ibyo bakora ari ukwiyenza ku Banyarwanda, avuga ko bahamagara abayobozi ngo bavugane ku bibazo biri kuba ariko ntabushake bwo kubavugisha.

umupaka Benshi mu bikoreye ibintu bajyanye Goma bari barushye.
umupaka Benshi mu bikoreye ibintu bajyanye Goma bari barushye.

Ati “twagerageje kuvugana n’abayobozi ntibabishaka, nyamara iyo urebye abinjira Congo barikoreye naho abavuye Congo ntacyo bafite. Abanyarwanda bagemurira umusaruro wacu Goma nyamara baragerayo bagahohoterwa.

Biteye agahinda gusa tubasaba kugabanya ingendo byaba ngombwa bakabireka kuko ubukungu bwa mbere bw’igihugu ni abaturage.”
Mu babujijwe kwambuka umupaka harimo n’Abanyecongo baza kurangura imyaka mu Rwanda bavuga ko ibikorwa n’inzego z’umutekano wabo bibarenze.

Ku ruhande rw’abakora ibikorwa by’isaka bavuga ko ari gahunda zabo bashyizeho kandi zigomba kubahirizwa mu kwicungira umutekano nkuko umwe yashoboye kubivugira ku mupaka.

Abaturage babujijwe kujya Goma bahera ku murongo ku mupaka.
Abaturage babujijwe kujya Goma bahera ku murongo ku mupaka.

Uretse ibi bikorwa bikorerwa ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi, ku mupaka munini nta kibazo kiharangwa, ariko abaturage bajya Goma batangarije umunyamakuru wa Kigali today ko ibikorwa byo kwaka ibyangombwa Abanyarwanda bikorwa no mu mujyi wa Goma kugera Camp Katindo kandi abasore bafashwe ari Abanyarwanda ngo burizwaga imodoka.

Umupaka muto usanzwe ukoreshwa n’abantu bagera ku bihumbi 25 ku munsi kuko benshi ari Abanyarubavu na Goma bakoresha irangamuntu bakiyambukira badasabwe Laisser-passer.

Mu mezi atandatu ya nyuma y’umwaka 2012 ibyasohotse muri Rubavu bijya i Goma biciye ku mupaka muto bifite agaciro gasaga miliyari 10 na miliyoni 859 z’amafaranga y’u Rwanda naho ibyavuye Goma biza mu Rwanda bifite agaciro gasaga miliyari imwe na miliyoni 71.

Abantu bajya Goma benshi bagenda bikoreye.
Abantu bajya Goma benshi bagenda bikoreye.
Abagerageje kwambuka bahejejwe hagati y'imipaka n'ibintu byabo.
Abagerageje kwambuka bahejejwe hagati y’imipaka n’ibintu byabo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko igihe hakiri uru rwikekwe,bene wacu bahindure akazi n’aho bakorera aho kuguma kujya muri RDC bateshwa agaciro.
Guhahirana ni ngombwa ariko nta mpungenge z’ubuzima.
Twizere ko abayobozi bacu bari maso kandi ko bazagerageza kumvisha abanyekongoa(abayobozi) ko ababa bagiye guhaha ari inzirakarengane.

safari yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

Nifurije abakongomani kugirirwaneza ni Imana yita kubo yaremye. Ariko nanone nishimiye ukuntu abantu bo mubice bya Gisenyi na Goma bagira umuhati mukazi cyane abamama IMANA Irye ibahira.

Francois yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

Birababaje kabisa kubona abanyarwanda bahohoterwa bene ako kageni,gusa kubyiyumviro byanjye ndabona ibijya mu gihugu cy’abaturanyi aribyo byinshi kuruta ibyinjira iwacu, rero aho kugirango tubure Abantu n’ibintu nibagume iwabo natwe tugumane ibyacu n’abacu. Kandi LETA ibigizemo ubushake byakorwa, murakoze.

dodos yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

birabaje cyanee,konta cyose babikoraho?

kalisa yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka