Abanyekongo baba mu Bubiligi basagariye Umunyarwanda bamuhora ubwenegihu bwe
Abanyekongo bari bavuye mu myigaragambyo imbere y’ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi bahuye n’umusore muri gareyamoshi bagatangira kumwita Umunyarwanda batangira kumukuramo amataratara (lunette) no kumwaka ibyo afite.
Uwo musore wababwiraga ko ari Umurundi yaje gukizwa n’umuzungu wababajije ibyo bakora bamusubiza ko uwo musore ari Umunyarwanda kandi bazi ibyo bakora we nta burenganzira afite bwo kugira icyo avuga; nk’uko umwe mu bayobozi ba Diaspora y’u Rwanda Bubiligi, Clara Chantal, yabitangarije Radio Rwanda.
Uyu musore udatangazwa amazina yashoboye kwihagararaho ariko mu kuva muri gareyamoshi bashobora kumukubita ku buryo bukomeye ku buryo uyu munsi tariki tariki 01/08/2012 yari afite gahunda yo guhura n’umuganga.
Iri hohoterwa rikorewe Umunyarwanda rije rikurikira irindi hohoterwa ryakorewe Abanyarwanda mu mujyi wa Goma rikozwe n’abamotari muri uyu mujyi hamwe n’irindi abasirikare ba Kongo bakorera Abanyarwanda bafatwa bagiye gushaka akazi i Goma.

Tariki 28/07/2012 Abanyekongo bagera kuri 300 baba mu Bubiligi bakoze indi myigaragambyo imbere y’ambasade y’u Rwanda yagaragayemo gukomereka kw’abantu babiri no kumena ibirahure by’imodoka nyuma yo guhangana na police y’Ububiligi yababuzaga gukora ibikorwa byo kwangiza bikabije; nkuko bitangajwe na RTL.
Abanyekongo ngo bari bagamije kwamagana ibikorwa by’intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo ihanganishije ingabo za Leta n’umutwe wa M23. Abanyekongo baba mu Bubiligi bashinja u Rwanda gufasha uyu mutwe.
Bambaye imyenda ya gisirikare, basabaga umuyobozi wa Congo Joseph Kabila kuva ku butegetsi kuko ashobora kuba ari we nyirabayazana w’intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo se niba ari abagabo, bagiye kurwana urwo rugamba ruri iwabo? Njye sinkunda abantu bahimbira ku bandi! Niba bazi neza ko basumbirijwe na M23 kandi bakaba bazi ko iri mu gihugu cyabo, ari abandi bahita batabarira igihugu cyabo maze bagatsinsura iyo M23 da! Ubwo baba bahaze isombe n’ubugari bya Matonge
Ariko buriya belgique ko bavuaga ngo iteye imbere,buriya nibyo?ko bavuaga ngo uburenganzira bwamuntu burangirira aho ubwundi butangirira kuki badahana izombura mukoro zaba congomani zimenagura ibintu ntizihanwe kandi belgique yirirwa ivuga ngo ibihugu by’africa ntibihana.
Abakongomani mu rwanda ko bishyira bakizana, nta somo babibonamo? niyo mpamvu kuyobora kiriya gihugu byabananiye pe
Abakongomani mu rwanda ko bishyira bakizana, nta somo babibonamo? niyo mpamvu kuyobora kiriya gihugu byabananiye pe
Belgique na Congo Democratique nta loni nta runari ntabuyobozi bubaho. Byumvikana gute ko ingegera z’abakongomani zitagira agaciro haba iwabo haba kw’isi yose bafunga imiganda ya Woluwe sant pierre bakamenagura amamodoka, bagakubitira abantu muri Gare cyangwa muri train? Ces genres des actions degradants ntabwo ces hors la loi babikora mugihugu nk’ubudage. Igihugu cyiyubashe