Abanyasudani y’Epfo barashima umusanzu w’ u Rwanda mu kubaka icyo igihugu

Abanyasudani 20 bakorera urwego rw’umuryango w’abibumbye rushinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), barasanga amasomo baherewe mu Rwanda bijyanye no kuvugurura inzego z’umutekano ari ingirakamaro, cyane ko igihugu cyabo aribwo kigisohoka mu ntambara.

Kuri uyu wa gatanu tariki 15/02/2013, Aba banyasudani bagizwe n’abasivile, abasirikare n’abapolisi basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri bakoreraga i Nyakinama mu karere ka Musanze, bavuga ko babashije kubona buri cyose bifuzaga muri aya mahugurwa, bakaboneraho gushima Leta y’u Rwanda yemeye kubahugura.

Sam Abashe, ushinzwe urwego rw’amahugurwa muri UNMISS, yavuze ko amahugurwa bahawe azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi ko kubungabunga amahoro mu gihugu kigisohoka mu ntambara nka Sudani y’Epfo.

Sam Abashe ukuriye urwego rushinzwe amahugurwa muri UNMISS.
Sam Abashe ukuriye urwego rushinzwe amahugurwa muri UNMISS.

Ambassador Valence Munyabagisha, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ umutekano mu gihugu wasoje aya mahugurwa, yavuze ko u Rwanda rwatanze aya mahugurwa bitewe n’ubunararibonye igihugu kimaze kugira mu bijyanye no kubungabunga umutekano mu bihugu bitandukanye.

Ati: “u Rwanda ni igihugu cyagaragaje ubushobozi n’ubushake mu kubungabunga umutekano hirya no hino ku isi ndetse no kubungabunga umutekano mu gihugu cyacu, akaba ariyo mpamvu ibihugu byinshi biba byifuza kuza gufatira amahugura”.

Col. Jill Rutaremara, umuyobozi wa Rwanda Peace Academy yavuze ko aba bantu bamaze kwiga ibijyanye no kuvugurura inzego z’umutekano, bazifashisha mu gukomeza kubungabunga umutekano ubwo UNMISS izaba yarangije akazi muri Sudani y’Amajyepfo.

Yavuze ko amasomo nk’aya ari amasomo akenerwa nyuma y’uko igihugu gisohotse mu mvururu dore ko iki gihugu ari n’igihuhu kiri gishya.

Abanyasudani y'Amajyepfo bemeza ko amasomo bakuye mu Rwanda azabafasha kwicungira umutekano ubwo UNMISS izaba ishoje akazi kayo muri icyo gihugu.
Abanyasudani y’Amajyepfo bemeza ko amasomo bakuye mu Rwanda azabafasha kwicungira umutekano ubwo UNMISS izaba ishoje akazi kayo muri icyo gihugu.

Avuga kandi ko amahugurwa nk’aya agira inyungu ku gihugu, kuko baza bakanasura igihugu, bakibonera amakuru afatika ku buzima bw’igihugu, kandi ngo anagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu kuko bakoresha amahoteli n’ibindi bikorwa bitandukanye mu gihugu.

Bashimye umubano hagati y’abaturage b’u Rwanda na Congo

Mu byumweru bibiri bamaze mu mahugurwa mu Rwanda, abo Banyasudani babonye umwanya wo gusura umujyi wa Rubavu ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’uwa Goma ku ruhande rwa Congo, bashima umubano urangwa hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Gatwech Nyoat witabiriye aya mahugurwa, yavuze ko nubwo hari ibyo ibihugu byombi bitabona kimwe, cyane mu bijyanye n’imvururu zirangwa mu burasirazuba bwa Congo, abaturage bo babanye neza, ndetse bahahirana bakanasurana ntacyo bikanga.

Abitabiriye amahugurwa bose bafata ifoto y'urwibutso.
Abitabiriye amahugurwa bose bafata ifoto y’urwibutso.

Ibi kandi byemezwa na Col Jill Rutaremara umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, ishuri ryahuguye aba Banyasudani y’Amajyepfo, wavuze ko basobanuriye aba Banyasudani ko nta kibazo kiri hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Ati: “Batubajije bati twajyaga twumva ko hari ibibazo hagati y’u Rwanda na Congo bakaba babona abantu bagenda mu bihugu byombi nta kibazo, natwe tubasobanurira ko abaturage nta kibazo bafitanye ahubwo ari abavandimwe”.

Aba banyasudani kandi bashima aho u Rwanda rugeze mu bijyanye no kwiteza imbere, bakavuga ko iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda rikwiye kubera urugero igihugu cyabo gishyashya ndetse kinasohotse mu ntambara.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka