Abanyasenegali baje kwigira ku Rwanda gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana

Itsinda ry’Abanyasenegali icyenda bakora mu bigo bishinzwe guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, riri mu rugendoshuri mu Rwanda mu rwego rwo kwigira ku bunararibonye bwarwo mu gukumira no guhangana ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore.

Ubwo bageraga ku cyicaro gikuru cya Polisi kuri uyu wa Kabiri tariki 14/1/2014, basobanuriwe uburyo Polisi y’igihugu ikoresha mu gukumira no guhangana n’iki kibazo kigenda gifata indi ntera ku rwego rw’isi.

Aissatou Mbiyaye, umwe mu bagize iri tsinda ukora muri Minisiteri y’umutekano muri Sebegal, yatangaje ko ibyo bigiye ku kigo cya Polisi cyakira amakuru (One Stop Center), bizabafasha kurushaho kunoza imikorere y’iwabo itegera abaturage.

Itsinda ryaturutse muri Senegal risobanurirwa ibijyanye na Isange One Stop Center.
Itsinda ryaturutse muri Senegal risobanurirwa ibijyanye na Isange One Stop Center.

Yagize ati "Twabonye ko byafashije mu guhindura imikorere muri iki gice kandi ni uburyo bufasha mu gufata imyanzuro ihamye ku bahohotewe. Muri rusange kwegera abaturage iwacu ntibirashyirwaho imbaraga ariko ubona ko aha (mu Rwanda) ibintu byose bikorerwa hamwe mu kigo, bikagabanya amafaranga bikanafasha uwahohotewe."

ACP Damas Gatare, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, asobanura ibyo babasobanuriye, yatangaje ko banyuzwe ndetse bagira n’amatsiko baniyemeza kuzagaruka mu Rwanda gukomeza kongera ubumenyi.

Nyuma yo gusobanurirwa ibikorerwa muri Isange One Stop Center bafashe ifoto y'urwibutso.
Nyuma yo gusobanurirwa ibikorerwa muri Isange One Stop Center bafashe ifoto y’urwibutso.

U Rwanda ruhagaze neza mu rwego mpuzamahanga mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana (GBV), ikigo cya Polisi y’u Rwanda cya Isange One Stop Center cyagizwe icyitegererezo ku rwego rwa Afurika.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

erega ntakitagaragarira amaso, u rwanda ruratera imbere kuktwigira ntagitangaza mbibonamo nabandi bazaza ahubwo mutegereze, nibenshi bacyeneye kuza kutureberaho, ibi byose turabikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na mzee kagame, ibihembo yirirwa ahabwa, aba bimuha abareba babimuha babafuza kureba uwo uhabwa ibikombe uko iwe hameze(mu Rwanda). vive kagame

kaganga yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

ntakintu kinshimisha buri gihe nko kubona amahanga aza kwigira byinshi ku Rwanda ni ukuri iyi ni intambwe ifatika kandi nziza u Rwanda rumaze gutera aba bose bazatubera aba ambassadors beza nibasubira iwabo kandi mbona benshi baba bishimiye uburyo bakiriwe.

Vestine yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Ni byiza n’abandi turabategereje kukoi nibwira ko bataza nta mpamvu ibazanye baba bafite ababariye akara ko mu Rda dutanga amasomo!!

dusabe yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

Nta gitangaza kirimo kuko amasomo yo turayafite yo gutanga, karibu mu rwagasabo !!

habana yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

Nibaze tubigishe kandi nta mugayo dufite icyo twagezeho kubarusha..niyo mpamvu tubaha amasomo kandi atomoye!!

kabare yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

u Rwanda rugeze ku rwego rwo kwigirwaho n’amahanga kuko intambwe rwateye iragaragara keretse udashaka kubibona

lakes yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

baze bige, babone imiyoborere myiza, ikoranabuhanga no kwigira!! bazatubera aba ambassadeur beza maze africa itere imbere

gashumba yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka