Abanyarwandakazi bakomeje kugaragaza ubuhanga muri Kaminuza zo muri Amerika

Abakobwa b’Abanyarwandakazi biga muri Kaminuza zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, bakomeje kwitwara neza mu banyeshuri bo muri za bigamo.

Ku myaka ye 25 gusa, Umunyarwandakazi, Patricie Uwase Mavubi, arangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi (Civil Engeneering) muri Kaminuza ya UC Berkeley iherereye muri Leta ya Calfornia muri USA.

Uwase yahawe afata ijambo mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cy'amashuri cya Kaminuza.
Uwase yahawe afata ijambo mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cy’amashuri cya Kaminuza.

Mu ijambo ryatunguye cyane abari bateraniye mu birori byo kwakira izi mpamyabumenyi, Uwase yagaragaje ko abakobwa batagomba kwitinya mu gukomeza amashuri kugeza mu byiciro bya nyuma kuko na bo bashoboye.

Mu ijambo rye Uwase agira ati “ Nimuganishe inzozi zanyu ku mishinga migari muzatungura benshi ku isi ndetse namwe ubwanyu, ubwo muzaba muvuye ahangaha mutangiye kubishyira mu bikorwa”.

Mu mushinga we wo gukurikirana abana b’abakobwa mu bigo by’amashuri yisumbuye, Uwase yahawe n’ umuryango Davis Foundation ufasha urubyiruko mu gukora ibikorwa by’amahoro, igihembo cyo guteza imbere ibigo by’amashuri y’abakobwa 100 biga mu mashuri yisumbuye ubwo azaba agarutse mu rwamubyaye.

Ange Kagame na we arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Amerika mu bya Politiki.
Ange Kagame na we arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Amerika mu bya Politiki.

Uwase kandi, ngo afite icyizere cyo kuzabasha guhindura intekerezo z’abakobwa bagashishikarira kwiga ibijyanye na Science no kwiyumvamo ko bizabagirira akamaro.

Kuva mu 2002, Uwase atangira amashuri yisumbuye yafashijwe n’umushinga Imbuto Foundation watangijwe n’umufasha wa Perezida wa Repuburika ,Jeanette Kagame, aho yigaga ku Kigo cya Byimana mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, ajya kwiga mu ishuri ry’ikoranabuhanga KIST i Kigali, nyuma aza kujya kwiga iby’ubwubatsi n’imiturire muri kaminuza yo muri USA.

Muri 2013, Uwase ni bwo yabonye buruse yabonye yo kujya kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gashami kajyanye n’ubwikorezi ku buryo yizeye kuzafasha igihugu cye mu bijyanye n’ikibazo cy’ibikorwa remezo by’ubwikorezi kitoroshye kubera imiterere y’igihugu.

Uwase, si we mukobwa wa mbere utunguye abanyamahanga mu kwiga ibya Siyansi muri Amerika kuko umwaka ushize, Evangeline Rukundo yahawe impamyabumenyi y’ikirenga PhD mu by’ubutabire, muri Kaminuza yo muri Leta ya Oklahoma kuri Buruse y’umukuru w’igihugu Paul Kagame agenera abana batsinze kurusha abandi mu bya Siyansi.

Angeline Rukundo na we yarangije umwaka ushize muri Amerika mu by'ubutabire.
Angeline Rukundo na we yarangije umwaka ushize muri Amerika mu by’ubutabire.

Mu banyeshuri 411 bamaze kubona buruse y’umukuru w’igihugu, Rukundo ni we wa mbere urangije mu cyiciro cya nyuma cya Kaminuza, akaba umwe mu 10 ba mbere bahawe iyi buruse kuva mu 2006 ubwo iyi gahunda y’umukuru w’igihugu yatangizwaga.

Undi mukobwa urangije kwiga muri Amerika ni Ange Kagame, umukobwa umwe mu bana ba Perezida Kagame. Ange Kagame akaba arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri College ya Massachusetts, muri USA aho arangije mu bya Politiki.

Ephrem Murindabigwi & Lillian Gahima

Ibitekerezo   ( 3 )

bazatuyobora kobatuyoboye kera
erega barashoboye

damour yanditse ku itariki ya: 14-12-2015  →  Musubize

abagore baratuyobora aho bucyera, gusa niba ibi n umugore wanjye nawe byamuhaga isomo agakanguka akava mu by umungara agakora, ahari byarushaho kugira akamaro

h yanditse ku itariki ya: 20-05-2015  →  Musubize

tubitezeho kuzamura iterambere ry’igihugu bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe

rukundo yanditse ku itariki ya: 20-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka