Abanyarwandakazi baba mu mahanga basabwe gusigasira umurage w’u Rwanda

Mu nama ya mbere yahuje Abanyarwandakazi baba muri Diaspora ya Amerika, Madamu Jeannette Kagame yabasabye kurushaho gutekereza ku iterambere ry’u Rwanda bakomokamo no gusigasira umurage warwo.

Iyi nama yiswe "U.S Rwandan Diaspora Women Convention" yitabiriwe n’abantu basaga 500, yateraniye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 19 Werurwe 2016. Yaganiraga ku ngingo zihariye zigaragaza akamaro n’inshingano z’Umunyarwandakazi mu guteza imbere umuryango we.

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye "U.S Rwandan Diaspora Women Convention".
Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye "U.S Rwandan Diaspora Women Convention".

By’umwihariko, yari igamije gukangura ibitekerezo by’Abanyarwandakazi baba mu mahanga, bibabaza icyo bakwiriye gukorera u Rwanda, nk’igihugu bakomokamo ndetse no gutoza abana babo uko bakwishakamo ibisubizo byo gutera imbere ariko batirengagiza u Rwanda nk’inkomoko yabo.

Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwandakazi kwiyumvamo ubushobozi, bagasesengura neza ingorane n’amahirwe bafite; bityo bikabaha imbaraga zo kubaka u Rwanda kabone nubwo baba mu mahanga.

Aha, Madamu Jeannette Kagame yari akurikiye ibiganiro.
Aha, Madamu Jeannette Kagame yari akurikiye ibiganiro.

Abanyarwandakazi basabwe gufatira ingero kuri bamwe bamaze igihe muri ayo mahanga ariko bakomeje kugira uruhare mu kubaka u Rwanda no gusigasira umurage warwo, nubwo baba bahanganye n’ubuzima bwo kwisanisha n’imigenzereze y’ibyo bihugu babamo.

Madamu Jeannette Kagame yasabye aba Banyarwandakazi gutoza urubyiruko amateka n’indangagaciro z’u Rwanda kugira ngo uko batera imbere kose, ntibazibagirwe ko ari Abanyarwanda, ahubwo babe muri ibyo bihugu bibacumbikiye bafite ishema ry’u Rwanda kandi biyumvamo inshingano zo kurukorera.

Yagize ati “Ni uruhare rwacu gutoza abato bacu, bakamenya amateka, bakamenya uko u Rwanda rwahoze, aho rwanyuze n’aho ruri ubu; bagasobanukirwa ubutwari n’ubupfura ko ari bwo mwambaro w’umutima ugaragarira mu myifatire n’imigirire by’intangarugero by’Abanyarwanda, maze tukazabaha umurage basobanukiwe.

Depite Mureshyankwano Marie Rose ari mu batanze ibiganiro.
Depite Mureshyankwano Marie Rose ari mu batanze ibiganiro.

Yifashishije indirimbo z’umuhanzi Rugamba Sipiriyani, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gutoranya ibifite umumaro ubateza imbere kandi bagakora cyane kugira ngo bazagire u Rwanda rwiza rurenze uko rumeze ubu.

Muri byose ariko, ngo bakazirikana ko “Uwanga umuco wamubyaye, asa n’ishami ryihakana aho ryatoshye. Umwana mwiza ni umwe uvuga ivuko ryiza ryamubyaye, agahora arisingiza.”

Jeannette Kagame akaba yasubiyemo aya magambo, yifashishije indirimbo “Umuco Wacu” ya Rugamba Sipiriyani.

Iyi nama yitabiriwe n'abasaga 500 baturutse impande zitandukanye.
Iyi nama yitabiriwe n’abasaga 500 baturutse impande zitandukanye.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kugeza ubu u Rwanda ari igihugu giha amahirwe y’iterambere [n’ishoramari] buri wese hatitawe ku ho akomoka, mu gihe gusa ashobora guhuza n’ibyo igihugu gikeneye; kandi ko iterambere rye ryihuta.

Yasabye Abanyarwanda[kazi] baba mu mahanga gukangura ibitekerezo kugira ngo barebe niba amahirwe akomeye u Rwanda ruhunitse atarakorwaho, bayabyaza umusaruro.

Umuhanzi Teta Diana yasusurukije abitabiriye iyi nama.
Umuhanzi Teta Diana yasusurukije abitabiriye iyi nama.

Agaruka ku buringanire bw’abagabo n’abagore, Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rufite intego yo kurema umuryango, abahungu n’abakobwa bose bagira ubushobozi bwo gukora no gutera imbere; ku buryo nta mbogamizi zishingiye ku gitsina zizongera kuzitira kugera ku bikorwa by’indashyikirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turigishwa pe! iyaba twamenyaga.

alias yanditse ku itariki ya: 21-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka