Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya barasaba koroherezwa bakabona imitungo yabo basizeyo
Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya muri Nyakanga 2013 barasaba ubufasha kugira ngo babe babona uburyo basubira mu gihugu cya Tanzaniya kuzana imitungo yabo basizeyo irimo n’inka.
Abanyarwanda 29 birukanywe ahitwa Ngara hamwe na Benako mu ijoro ryo ku wa 15/07/2013 naho ku wa 22/07/2013 hirukanwa abandi Banyarwanda barindwi muri aba bose harimo abantu bakuru hamwe n’abana.
Aba banyarwanda birukanywe bavuga ko babapakiye imodoka bakabageza ku Rusumo umupaka uhuza u Rwanda na Tanzaniya bityo bamara kubashyikiriza u Rwanda bagahita bisubirira mu gihugu cyabo.
Bamwe mu birukanywe bavuga ko byaturutse ku Barundi bari bamaze iminsi baza guteza umutekano muke mu gihugu cya Tanzaniya aho mu gihe gishize muri iki gihugu cya Tanzaniya hari harafatiwe Umurundi w’umugore wari ufite imbunda bakaba ariko nabo ariko bavuga ko birukanywe kubera ibyangombwa byo kuba muri iki gihugu byari byarangiye.
Winy Gapini ni umudamu w’imyaka 46 avuga ko kuva yavuka ari ubwa mbere yari ageze mu Rwanda kuko yavukiye Benako muri Ngara akaba avuga ko yiberaga mu nka zabo Tanzaniya.
Ubwo twagiranaga ikiganiro kuri uyu wa 02/08/2013 yavuze ko babirukanye babasanze mu rugo mu gitondo cya kare bakaba barasanze ibyangombwa byabo byo kuba mu gihugu cya Tanzaniya byararangiye bityo bituma babirukana.
Uyu mudamu yakomeje avuga ko baje babapakira imodoka bagira ngo nibabageza mu nzira barabareka ariko barabakomezanya babageza ku mupaka wa Rusumo, akomeza avuga ko bibaye byiza babasabira imitungo yabo basize Tanzaniya bityo bakaba bajya kuyizana kuko babona mu Rwanda ari heza.

Karamira Benoit nawe wirukanywe muri Tanzaniya avuga ko kubirukana byaturutse ahanini ku byangombwa byabo byarangiye bakoreshaga muri iki gihugu cya Tanzaniya akaba avuga ko kuri ubu basaba kuba bafashwa kubakirwa bagatura aho gusubira muri iki gihugu cya Tanzaniya.
Ubwo twasuraga aba birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya twahasanze umuturanyi wabo mu gihugu cya Tanzaniya Pasiteri Abdallah Damas akaba ari umuyobozi w’itorero ry’abapantekote muri Benako wavuze ko kuba abo Banyarwanda barirukanywe muri Tanzaniya nabo bibababaje nk’abaturanyi babo ari nayo mpamvu yatumye aza kureba uko bamerewe mu Rwanda.
Mu murenge wa Nyamugari Ahitwa Kiyanzi hatuwe n’Abanyarwanda birukanywe mu byiciro bitandukanye mu gihugu cya Tanzaniya aho hari abirukanywe mu mwaka wa 2005, 2006 hamwe no muri uyu mwaka wa 2013 aba bose bakaba birukanwa nyamara imitungo yabo igasigara muri iki gihugu cya Tanzaniya gusa iyo uganiriye nabo bakubwira ko kugeza ubu babayeho neza.
Kiyanzi hari Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya 19 barimo abantu bakuru n’abana aho abandi bari bazanye nabo kugeza ubu Akarere ka Kirehe kamaze kubageza mu miryango yabo itandukanye mu gihugu; nk’uko umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere Didas Habineza abivuga.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Pasiteri Abdallah ???? Ibicanga ni byinshi kweri, twiririmbire Abubu by King James
Ubu icyo buri wese yagakoze nu ugusenga Imana ikagira icyo ikora kandi nukuri ibikomeye yabihindura ibyoroshye.
Abanyarwanda n’ibitahire bahunge akimuhana!
Abanyarwanda n’ibitahire bahunge akimuhana!