Abanyarwanda bemerewe gutembera mu bihugu bya Schengen

Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (EU) wamaze kwemerera u Rwanda kujya ku rutonde rw’ibihugu 15 bihagaze neza ku bijyanye na Covid-19, bityo abaturage barwo bakaba bashobora kujya muri ibyo bihugu kuva ku ya 1 Nyakanga 2020.

Icyo cyemezo cyatangarijwe i Buruseri mu Bubiligi kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2020, nyuma y’ijonjora ryakorewe ku rutonde rwari ruriho ibihugu 54 rwagaragajwe ku ya 27 Kamena 2020, rukaba rwari rwaganiriweho n’ibihugu bigize EU, ari byo byavuyemo urwo rutonde rugufi rw’ibihugu 15.

Ibihugu biri kuri urwo rutonde rwiswe “Safe List”, abaturage babyo akaba ari bo bemerewe kujya mu bihugu bigize EU ni Algeria, Australia, Canada, u Bushinwa, Georgia, Ubuyapani, Maroc, Montenegro, New Zealand, Rwanda, Serbia, Korea y’Amajyepfo, Thailand, Tunisia na Uruguay.

Uwo muryango uvuga ko urwo rutonde ruzajya rusuzumwa buri nyuma y’ibyumweru bibiri, ube wagira ibyo uruhinduraho bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 kizaba gihagaze muri buri gihugu.

Uwo muryango uvuga kandi ko kuva ku ya 1 Nyakanga 2020, ibihugu biwugize bizatangira kwemerera ibindi bihugu ko ababikomokamo bakwinjira muri uwo muryango niba icyorezo cya Covid-19 gitanze agahenge, iyo ntambwe na yo ngo ishobora guterwa.

EU yashyizeho ibigenderwaho by’ingenzi ku bihugu bigize uwo muryango, mu gihe byari birimo gushyiraho urutonde rw’agateganyo rw’ibihugu abaturage babyo bakwemererwa gusura uwo muryango nyuma y’iya 1 Nyakanga, ari byo bikurikira:

Uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu n’ingamba zihari zo kukirwanya, uburyo buhari n’ingamba zo kwirinda mu gihe cy’ingendo, nubwo icyo gihugu cyaba cyarakuyeho cyangwa kitarakuraho amabwiriza abuza ingendo zijya muri EU.

Kugeza ubu imibare y’abanduye icyo cyorezo mu Rwanda iracyari hasi (1,001) ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku mugabane. Ku baturage b’ibindi bihugu bitari ibya EU cyangwa abadafite ibyangombwa (Visa) byo kwinjira mu bihugu by’uwo muryango, bagomba gutegereza nibura kugeza ku ya 1 Kanama 2020, igihe VFS Schengen Visa y’i Kigali biteganyijwe ko yazaba yongeye gukora.

Uwo muryango (EU) icyakora wangiye igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), gifatwa nk’ikidafitiye umutekano ba mukerarugendo, cyane ko imibare y’abandura muri zimwe muri Leta zigize icyo gihugu ikomeje gutumbagira, ubu kikaba gifite 2,537, 636 z’abanduye, kikaba cyaciye kuri Brésil ifite abanduye 1,334,134.

Kugeza ku itariki 30 Kamena 2020, ku isi abanduye Covid-19 bari bamaze kuba 10,117, 687 harimo 502,278 imaze guhitana, nk’uko bitanganzwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanje kubashimira Amakuru meza mutugezaho,none ibyo bihugu twemerewe kubijyamo nta viza,cg gusa byashyizwe muri schengen?

Fillette yanditse ku itariki ya: 6-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka