Abanyarwanda barenga 1000 nibo bamaze kunyura ku mupaka wa Rusumo bava muri Tanzaniya
Abanyarwanda batandukanye bakomeje kwambuka umupaka wa Rusumo bava mu gihugu cya Tanzania, aho birukanywe. Kugeza ubu abarenga 1000 nibo bamakugera mu Rwanda, aho bashyizwe mu nkambi ya Kiyanzi mu gihe hagushakishwa uburyo bwo kubatuza.
uri uyu wa Gatanu tariki 09/08/2013 ku mupaka wa Rusumo nabwo bakiriye abaarenga 200. Ubuyobozi bw’uyu mupaka bukemeza ko bagikomeza kuza, nk’uko Jean Claude Rwahama, ushinzwe ibibazo by’impunzi yabitangaje.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ikibazo kugeza ubu gihari ni ikibazo cy’abantu basize imitungo yabo muri iki gihugu cya Tanzaniya. Kuri ubu bari gushaka uburyo babafasha nibishoboka. Yongeraho ko abo Banyarwanda baje kubera babagayo ibyangombwa byabo byarangiye.
Akomeza avuga ko abenshi kugeza ubu bari kwakira bamaze kugera mu miryango yabo mu nkambi ya Kiyanzi iherereye mu murenge wa Nyamugari. Muri iyo nkambi hateraniyemo abagera kuri 358.
Leta nayo yatangiye gahunda yo gushakira itike abifuza kujya mu miryango yabo, nk’uko Rwahama yakomeje abisobanura.
Senior Spt. Samuel Mahirane, ni umuyobozi w’abinjira n’abasohoka mu gihugu cya Tanzaniya ku mupaka wa Tanzaniya n’igihugu cy’u Rwanda, avuga ko batanze igihe cy’ibyumweru bibiri bategereje ko igihe kigera bakabohereza mu Rwanda.
Yavuze ko n’ubwo babohereza bareba abadafite ibyangombwa bakabirukana ababifite bakabareka.
Akomeza avuga ko nta Munyarwanda bambura ibintu bye, kuko babahaye igihe cyo kubitwara. Gusa ni ubwo avuga ibi Abanyarwanda batahutse twaganiriye bavuga ko inka zabo n’ibindi bitandukanye babisizeyo.
Gerard Gasana, avuga ko we yumvise bavuga ko bagomba gutaha ariko ahita afata umwanzuro wo gutaha kuko nta byangombwa yari afite. Yongeraho ko nta mutekano w’Abanyarwanda abona bafite muri iki gihugu nyuma y’uko nawe asizeyo ibintu bye byose.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ABA BANYARWANDA NI ABACU NI KALIBU MURWABABYAYE.ARIKO LETA NIHE AGACIRO IKIBAZO CY’IBYABO BAMBUWE IGANIRE NIYA TZ.
nasabaga ko haba harimo uwitwa anamarie mukapfizi afite mukuruwe wita mukamabano marie musazawe witwa kanamugire abaye abaye ari munkambi yakiyazi abaye arimo mwafasha mugahamagara kurizo nomero 0722064583