Abanyarwanda bakora ubucuruzi bw’ubwikorezi barataka ko amategeko ataborohereza

Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwo kwikorera imizigo bayijyana mu karere cyangwa bayizana mu Rwanda baratabaza ko amategeko y’ubwikorezi ataborohereza bigakubitiraho n’abacuruzi bo mu bindi bihugu babatwara isoko kubera babarusha imikorere n’ubushobozi.

Aba bacuruzi babangamirwa n’uko nta modoka yemerewe gutwara umuzigo mu nzira bigatuma imodoka ziva mu Rwanda zikagera ku cyambu zirimo ubusa zigatara ibyo zigiye kuzana gusa.

Ikindi ni uko u Rwanda rutaremerera imodoka zifite imikono (steering) y’iburyo kandi ari zo zihenduka zikanakoresha mazutu nke, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bacuruzi witwa Theodore Murenzi.

Murenzi akomeza avuga ko mu Rwanda nta bacuruzi bakomeye muri ubu bucuruzi bw’ubwikorezi bahari ugereranyije no mu bindi bihugu bikikije u Rwanda, kuko usanga n’abahari ari abakoresha imodoka zabo zizana ibicuruzwa byabo mu rwego rwo kwirinda guhendwa.

Abanyarwanda bakora mu bucuruzi bw'ubwikorezi bemeza ko bibagora gukorera ubucuruzi mu karere kubera amategeko ababangamiye.
Abanyarwanda bakora mu bucuruzi bw’ubwikorezi bemeza ko bibagora gukorera ubucuruzi mu karere kubera amategeko ababangamiye.

Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kari imbere ku rwego rw’isi mu kugira ibiciro by’ubwikorezi biri hejuru. Ibiciro byaho bikaba biri hejuru ku kigereranyo cya 50% ku mafaranga yishyurwa ku kilometero ugereranyije n’i Burayi na Amerika.

Iyo bigeze mu bihugu bidakora ku cyambu nk’u Rwanda n’u Burundi ho usanga ibiciro bizamuka bikagera ku kigereranyo cya 75%. Igihe ibicuruzwa bimara mu nzira n’uburyo byangirikira mu nzira kubera ubucucike nabyo biteye imbogamizi ku bucuruzi bw’akarere.

Izi ngorane zose nizo zatumye sosiyete Trade Mark East Africa (TMEA), ibinyujije mu kigega cyayo gishya gishinzwe guteza imbere udushya mu gushaka umuti wagabanya ibiciro bihanitse by’ubwikorezi mu karere, yageneye inkunga zitandukanye ibigo cyangwa imiryango ishaka kuzana ibisubizo kuri iki kibazo.

Jean Bosco Kalisa, umuyobozi ushinzwe gahunda muri TMEA, avuga ko iki kigega gishishikajwe no gukorana n’ibigo bya Leta ndetse n’abikorera, ariko bakaba bashaka kwibanda ku gukemura ibi bibazo bakoresheje ikoranabuhanga.

Ati “Turabona ICT ariwo muti ukomeye kugira ngo ibibazo bijyanye n’ibiciro bihanitse mu bwikorezi bigabanuke, kuko ntanze nk’urugero turimo turazana uburyo buzwi nka Cargo Tracking System ifasha umuntu kumenya aho ikamyo ye igeze ukoresheje telefoni cyangwa mudasobwa, ni nabwo muri ibi twise udushya tugaragaza ko ushobora kurwanya imikorere mibi.”

Hitezwe ko imishinga izatsindira guterwa inkunga muri iki kigega kiswe LIFT (Logistics Innovation for Trade) izagira uruhare rwo kugabanya izo mbogamizi n’ibiciro ku kigero cya 15% kuva mu 2016.

Imishinga izaba yatsinze izahabwa inkunga iri hagati y’ibihumbi 200 n’ibihumbi 750 by’amadolari ya Amerika yo gushyira mu bikorwa utwo dushya.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka