Abanyarwanda bahungiye Zambia babishaka bazahabwa impapuro z’inzira bagumeyo
Abanyarwanda barenga 4500 bahungiye mu gihugu cya Zambia ngo bashobora kudataha ahubwo bagahabwa ibyangombwa by’Ubunyarwanda bakigumira muri iki gihugu.
Nkuko byemejwe mu nama hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Zambia, ngo ibihugu byose bazakomeza ubufatanye mu gushishikariza Abanyarwanda bari mu buhunzi gutaha ku bushake ariko n’abashaka kuguma muri iki gihugu bazoroherezwa kubona impapuro z’inzira (Passport).
Minisitiri Edgar Lungu wo muri Zambia avuga ko mu biganiro by’iminsi ibiri bagiranye basanze hari Abanyarwanda bataritegura gutaha kubera ibikorwa bahafite, ariko bakaba bafata ibyangombwa by’Ubunyarwanda aho kuguma kuba impunzi.
Minisitiri Edgar Lungu akomeza avuga ko ibihugu byombi bizakomeza kwita ku bibazo by’impunzi z’Abanyarwanda bari muri Zambia haba mu kubona ibyangombwa bibahesha uburenganzira bw’abene gihugu.
Minisitiri Seraphine Mukantabana we yahumurije Abanyarwanda bari mu buhunzi ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe no guhamagarira Abanyarwanda gutaha ku bushake, ariko vuga ko n’abashaka kuguma mu mubihugu barimo bafata ibyangombwa.
Mu gihe Abanyarwanda bamwe bafata ibyemezo byo gutaha, harimo abakozi bashinzwe impunzi bababuza gutaha bibwira ko batashye batakaza akazi, hakaba hari n’Abanyarwanda batera bene wabo ubwoba kugira badataha bakagabana imitungo bagamije kuyikubira nkuko byagaragajwe n’abahunguka bava mu gihugu cya Congo.
Zimwe mu mpunzi zivuga ko zivugana n’abari mu Rwanda bakababwira ko byaba byiza bigumiye mu buhungiro nyamara iyo bageze mu Rwanda basanga ari amahoro.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nange ndimurwanda ariko uwashaka gutahayataha ariko ibyiza nuko yakwigumirayo kuko nabakirimo ntibanyuzwe.