Abanyarwanda bahohotewe muri Zambia batashye amaramasa

Abanyarwanda 13 baraye bageze mu Rwanda bahunze ihohoterwa bakorerwaga mu gihugu cya Zambia, batashye imbokoboko kuko bambuwe ibyo bari batunze byose.

Aba Banyarwanda bageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku Cyumweru, tariki 24 Mata 2016.

Abanyarwanda bahunze ihohoterwa muri Zambia bageze ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, buzuza ibisabwa
Abanyarwanda bahunze ihohoterwa muri Zambia bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, buzuza ibisabwa

Guverinoma y’u Rwanda yahise ifasha abafite imiryango hafi muri Kigali gutaha, abataha kure bacumbikirwa na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano, MIDIMAR, bakaza kugezwa mu miryango yabo kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Mata 2016.

Icyo bahurizaho bose ni uko mu guhohoterwa, Abanyazambiya bigabije imitungo yabo barayisahura, indi barayangiza kugeza aho ngo nta n’uburyo bw’imibereho bari basigaranye.

Nyuma y'urugendo rurerure ruva muri Zambia, bageze mu Rwanda.
Nyuma y’urugendo rurerure ruva muri Zambia, bageze mu Rwanda.

Sindayigaya Alphan ukomoka mu Karere ka Rusizi, yari amaze imyaka ine mu gihugu cya Zambia, akaba yatahanye n’umuryango we.

Avuga ko basahuwe imitungo yose, indi ikangizwa, ari na yo mpamvu uko bagera kuri 13, batashye kuko nta kintu bari buhereho bakomeza ubuzima muri Zambia.

Yagize ati “Nkanjye nari mfite amaduka abiri arimo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zirenga 10 z’amanyarwanda n’imodoka ifite agaciro ka miliyoni eshatu, byose byarasahuwe ubu ntashye nta n’igiceri ntahanye.”

Abanyarwanda bavanywe muri Zambia bageze i Kigali.
Abanyarwanda bavanywe muri Zambia bageze i Kigali.

Nizeyimana Pontient wo ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge wari umaze umwaka umwe muri icyo gihugu, na we yatangaje ko yari afite amaduka abiri y’agaciro gasaga miliyoni 10 z’amanyarwanda ariko na we akaba yarasahuwe byose, ataha nta kintu atahanye.

Tutuba Jack ushinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFET), yatangaje ko bakimenya urugomo rurimo gukorerwa Abanyarwanda muri Zambia, bihutiye kubaha ubuhungiro muri ambasade kugira ngo badakomeza guhohoterwa.

Aha bari bicaye bategereje kuzuza ibisabwa.
Aha bari bicaye bategereje kuzuza ibisabwa.

Yagize ati ”Binyujijwe muri Ambasade y’u Rwanda muri Zambia, Leta yafashije Abanyarwanda kubahungisha ababahohoteraga, umutekano ugarutse, abashobora gukomeza imirimo basubijwe mu ngo zabo, abatabishobora kuko basahuwe burundu, ni aba twafashije gutaha.”

Tutuba yavuze ko MINAFET ifite gahunda yo kuganira na Leta ya Zambia mu gushaka uburyo imitungo y’Abanyarwanda yasahuwe n’iyangijwe, yagaruzwa igasubizwa ba nyirayo.

Alphan Sindayigaya n'umuryango we basahuwe amaduka bari bafite muri Zambia, bataha amara masa.
Alphan Sindayigaya n’umuryango we basahuwe amaduka bari bafite muri Zambia, bataha amara masa.
Pontient Nizeyimana yari afite amaduka asaga miliyoni 10Frw ariko barayasahuye yose.
Pontient Nizeyimana yari afite amaduka asaga miliyoni 10Frw ariko barayasahuye yose.
Abayobozi muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga bagiye kwakira aba Banyarwanda batahutse.
Abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bagiye kwakira aba Banyarwanda batahutse.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka